igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana
AMAKURU

Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 12, 2025 7:22 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu Karere ka Musanze, yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane mu Mudugudu wa Ganga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo, igisenge kigwira umwana w’imyaka ine ahita ashiramo umwuka.

Bivugwa ko icyo gisenge cyaguye cyari gishaje cyane, imvura yagwa ku nkuta na zo zikariduka kubera ko imvura yazishokeyeho.

Igice cyaguye ni cyo cyarimo uwo mwana, umubyeyi we Muhawenimana Gisele akavuga ko byabaye bayirimo ariko bakaba batari biteze ko yari kugwa.

Yagize ati: “Imvura ino  yiriwe igwa kubera rero n’igisene cyacu gishaje twagiye kumva twumva inzu irimo kugenda ikaka turebye dusanga ni igisenge kirimo kugwa ngiye gutabara uwo mwana we nsanga inzu yamutuyeho urukuta yapfuye abaturage baradutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w Busogo Manzi Jean Pierre, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha uriya muryango gushyingura uwo mwana.

Yagize ati: “Ni byo koko mu gihe cya sa yine z’ijoro ku wa 10 Mata 2025 ni bwo twamenye inkuru ko igisenge n’ibikuta by’inzu y’umuryango wa wa Muhawenimana Gisele, biguye kubera imvura idasanzwe bikaviramo urupfu rw’umwana we w’imyaka 4. Icyakozwe ni ugutabara abagwiriwe n’inzu, abandi tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Busogo.”

Gitifu Manzi ahamya ko bagiye gufasha uwagize ibyago gushyingura, agasaba buri wese kujya agenzura igisenge cy’inzu ye ndetse n’aho aba atuye kuko mu bihe by’imvura abatuye mu manegeka bakunze guhura n’ibibazo bikomeye birimo ko inzu zabo zishobora kugenda ndetse bakahatakaria ubuzima.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya
Next Article Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yapfuye yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo…

1 Min Read
AMAKURU

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bikomeye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie, wamenyekanye cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Amerika n’u Bushinwa byemeranyije kugabanya imisoro y’ubucuruzi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane

Binyuze mu masezerano yo kugabanya imisoro bagiranye ku wa 12 Gicurasi 2025, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Sadate Munyakazi: “Mu rugo rwacu, imodoka ihenze kurusha izindi ni iy’umugore wanjye, si iyanjye.”

Mu kiganiro kihariye umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yagiranye n’Ikinyamakuru IGIHE yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?