igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse
AMAKURU

Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 3, 2025 7:20 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ni uwitwa Nsengiyumva Justin utuye mu  murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo, ho mu karere ka Musanze, yatangje ko ababajwe n’uko  insina ze yari yarateye mu mirima igera kuri ine nk’umushinga yari yarateguye yabyutse agasanga bazararitse.

Ahamya ko ari igihombo gikomeye yatewe n’abo bagizi ba nabi kuko izo nsina zaburaga amezi abiri gusa agatangira kuzisarura dore ko ngo muri Kamena 2025 insina ze hafi ya zari kuba zihetse ibitoki, ndetse we akavuga ko hari abo akeka ko bakoze ibyo agasa ubutabera ku nzego zibishinzwe.

Yagize ati: «Nabyutse nsanga insina zanjye n’ibiti bya gereveriya byari mu mirima yanjye yose nateyemo urutoki nsanga byose babyararitse, sinzi abo bagizi ba nabi abo ari bo, ariko njye nkeka umwe mu bagabo tumaze iminsi dushyamiranye , atuye mu Murenge duhana imbibi wa Muko, ndifuza ko ibi bintu byakurikiranwa, kuko mpuye n’igihombo kitari munsi ya miliyoni 10.»

Umuturanyi we waganiriye n’umunyamakuru yagize ati: «Ibikorwa nk’ibi biragayitse cyane natwe ibi bintu byatuyobeye kandi ntabwo baherukaga ino, hari ubwo umuntu yarakaranyaga na mugenzi we ukumva ngo batemye imyaka ye ariko gutema insina ziri mu mirima y’umuntu igera kuri 4 twifuza ko ibi bintu byakurikiranwa ufatwa agahanwa.”

SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ahamya amakuru y’itemwa ry’izo nsina ndetse yemeza ko iperereza rigikomeza ngo hamenyeane abakoze ibi kandi n’abandi nkaba  Polisi y’u Rwanda itazigera ibarebera.

Ati: «Ikibazo cya Nsengiyumva turakizi rwose, kuri ubu hatangijwe iperereza, hamaze gufatwa umuntu umwe, ukekwaho gutema izo nsina z’urutoke n’ibiti bya gereveriya, uyu rero ukekwa afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Nkotsi, arimo gukorwaho iperereza.

Mu butumwa yatanze   SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko Polisi y’u Rwanda igira abaturage inama yo kujya birinda  ibikorwa nk’ibi byo gutema insina, amatungo n’indi myaka bihimura ku bo bafitanye ibibazo.

Ati: «Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabakemurira ibibazo bakirinda gukora ibyaha nk’ibi by’ubugome.»

Yakomeje  avuga ko Polisi y’u Rwanda itazigera irebera abishora mu byaha nk’ibi by’urugomo mu buryo bunyuranye ndetse ko uzabifatirwamo amategekoazkurikizwa ndetse ntaho guhungira hahari.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika
Next Article Perezida wa Rayon Sports yibukije Munyakazi Sadate Ko atagira Umusanzu mu ikipe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025
Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari bacurujwe muri Myanmar

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari bashutswe ko bagiye guhabwa akazi keza bakisanga muri Myanmar bakoreshwa imirimo…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uduce 4 twari dufitwe na Wazalendo, AFC/M23 yongeye kutwigarurira

Abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwigarurira uduce 4 two muri teritwari za Kalehe na Kabare muri Kivu y’Amajyepfo, Kuri uyu wa…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 na Wazalendo bari kurwanira ku kibuga cy’indege cya Kavumu

Kuri ubu mu mijyi ya Kavumu, Katana na Lwiro yo mu karere ka Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, inyeshyamba…

1 Min Read
AMAKURU

Kiliziya Gatolika ku Isi yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje ko hashyizweho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana. Iki cyunamo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?