Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze yateye amazi kuzura umuhanda, gusa imaze guhita unuhanda wongera gukoreshwa.
Ni imvura yaguye 19 Mata 2025, hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa Mbili z’ijoro mu Murenge wa Busogo no mu gice cya Nyabihu bihana imbibe.
Ubwo Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyaganiraga n’Umuturage utuye mu isantere y’ubucuruzi ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo yagitangarije ko muri iki gice haguye imvura nyinshi masaha y’umugoroba gusa mu ma Saa 20:00 iragabanuka.
SP. Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, na we yavuze ko iyi mvura yari nyinshi byatumye umuhanda wuzura amazi menshi gusa waje kongera kuba nyabagendwwa aho iyi mvura.
Yagize Ati “Imvura yaguye yatumye amazi yuzura mu muhanda ari menshi ku gice cy’urugabaniro rw’uturere twa Musanze na Nyabihu. Yagabanyutse ku buryo ibice by’umuhanda byombi biri gukora n’imodoka ziri gutambuka nta nkomyi, ndetse n’abantu bari gutambuka.”
Nubwo aya mazi yari menshi ariko SP. Mwiseneza ahamya ko ntakintu na kimwe yigeze yangiza.