igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
AMAKURUMU MAHANGA

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 5:00 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira inyura ku butaka bw’igihugu cye, ajya mu mujyi wa Goma.

Ni icyemezo Museveni yafashe kubera impungenge zishingiye kuri dipolomasi ndetse n’umutekano.

Mu kwezi gushize ni bwo byavuzwe ko Kabila yari i Goma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yateganyaga kwifashisha ubutaka bwa Uganda kugira ngo agere muri uriya mujyi kuri ubu ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, gusa Museveni akibimenya arabyanga ku mpamvu z’uko byashoboraga kubangamira umubano w’ubufatanye uri hagati ya Kampala na Kinshasa.

Uganda na Congo Kinshasa bisanzwe bifitanye imikoranire, by’umwihariko mu bya gisirikare aho ingabo z’ibihugu byombi zifatanya kugaba ibitero ku mutwe wa ADF.

Umwe mu badipolomate bo muri Uganda yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko “Museveni yeruye ko kwemerera Kabila agakoresha ubutaka bwa Uganda yinjira i Goma hagenzurwa n’inyeshyamba, byakwangiza umubano ukomeye Kampala ifitanye n’ubuyobozi bwa Tshisekedi.”

Museveni yimye Joseph Kabila inzira imujyana i Goma, mu gihe uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 ashinjwa na Leta ya RDC kuba akorana na M23.

Ubutegetsi bwa Uganda na bwo busanzwe bumureba ikijisho, ngo kuko igihe yari Perezida wa RDC yabwangiye kwinjira muri kiriya gihugu guhiga ADF.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere
Next Article Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

OMS yaburiye Isi ku cyorezo gishya gishobora kwaduka vuba

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryaburiye ibihugu ko bikwiye kwitegura icyorezo gishya gishobora kwibasira Isi mu gihe cya…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe muri Pakisitani

Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yageze muri Pakisitani aho yagiye gutangiza ambassade y'u Rwanda muri icyo gihugu. Minisitiri w’Ububanyi…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Arsène Wenger asanga Manchester United cyangwa Tottenham Hotspur zidakwiye kuzakina UEFA Champions League kuko zitwaye nabi muri Premier League

Uwahoze ari Umutoza wa Arsenal kuri ubu ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FIFA, Arsène Wenger, ntiyifuza ko Manchester United cyangwa…

2 Min Read
AMAKURU

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo

Umunsi wa mbere w’ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine warangiye batumvikanye ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu, u Burusiya bugashinja…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?