Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yahishuye ko ubwo yari agiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikiwe na minisitiri amubuza gusohoka igihugu ariko akiyemeza kubirengaho.
Yabigarutseho ubwo yarimo kuganiriza Inkubito z’Icyeza mu gikorwa cyo guhemba icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyo gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa.
Mushikiwabo waganirije abana b’abakobwa n’abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko yagiye kwiga muri Amerika yandikiwe na minisitiri ko atemerewe kuva mu gihugu.
Yavuze ko yize amashuri abanza muri Ecole Primaire St Alex, ishuri ryari riherereye i Kabuye, ayisumbuye ayakomereza muri Notre Dames d’Afrique ku Nyundo mu ishuri ryigishaga siyansi.
Urukundo rw’indimi yari afite rwatumye ajya kwiga indimi muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama aho yize Icyongereza ariko nyuma ajya kwiga muri Amerika ahigira ururimi rw’Igifaransa.
Yagaragaje ko Igifaransa yakize kuko Kaminuza yari ikeneye abantu bavuga Igifaransa kandi ari bo bari bagombaga guhabwa buruse.
Aho ni ho yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Delaware University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aza kwiga n’ibijyanye no gusemura mu Gifaransa n’Icyongereza binatuma Kaminuza imuha akazi k’ikiraka muri Laboratwari y’indimi yigisha abanyeshuri Igifaransa.
Muri iyo Kaminuza yayigiyemo afite imyaka 23. Ni ubuzima bwabanje kumutonda cyane ariko ngo byamusabye kwimenyereza ibintu bishya bituma abasha kwitwara neza.
Yagaragaje ko ajya kwiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byabaye ikibazo gikomeye kugeza ubwo minisitiri amwandikira amubuza kujya mu mahanga ariko we akabirengaho.
Ati “Nagiye kwiga muri Amerika mfite ibaruwa ya minisitiri imbwira ngo mukobwa ubujijwe kujya mu mahanga, ntuve hano. Mfata ya baruwa nandikiwe na minisitiri ndetse nanayifashe mu mutwe, umunsi wo kujya kwiga nyishyira mu mufuka ndagenda.”
Yakomeje ati “Naje no kuba Minisitiri njya gufungura Ambasade nshya y’u Rwanda i Nairobi wa mu minisitiri wanyandikiye ngo ubujijwe kujya kwiga mu mahanga, nza guhura na we njya kumusuhuza, ndamuramutsa ariko twaramukanya nkabona aratitira.”
Impanuro ze ku bakiri bato
Minisitiri Mushikiwabo yagaragarije Inkubito z’Icyeza ko ingufu umuntu ku giti cye ashyira mu byo ashaka kugeraho zimufasha kugera ku ntego yifuza.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu gukora amahitamo mazima kuko iyo umuntu akiri muto, usanga afite ibintu byinshi yirukaho.
Ati “Ni ngombwa guhitamo kuko nyuma biragukurikirana iyo ugeze mu myaka yo hejuru bituma ubasha no guhitamo.”
Yasabye kandi guharanira kugira indangagaciro ziranga Abanyarwanda bakabifata nk’umutimanama wabo aho bajya hose.
Yabasabye kwirinda gufata imico iyo ari yo yose babonye ahubwo bagaharanira kugira umwihariko n’ikibatandukanya n’abandi.
Ati “Iyo ubuze indangagaciro biragukurikirana. Iyo ndangagaciro yawe ni rwo rutirigongo rwawe…uri uyu ariko urashaka kuba n’uriya, bishobora kukuvuna bigatuma ubabara mu mugongo. Indangagaciro yacu nk’Abanyarwanda kuri iki gihe n’amateka yacu, birashimishije kuba Umunyarwanda uyu munsi.”
Yabasabye kandi kumvira ababyeyi no guha agaciro impanuro babaha umunsi ku wundi kuko ziba zigamije kubategurira ejo hazaza heza.
Yashimye Imbuto Foundation ku mahirwe akomeye yo gushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa no kubaremamo icyizere.