igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mwarimu yavuzeko ngo yafatiweho umuhoro ngo yemere ko yasambanyije umunyeshuri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Mwarimu yavuzeko ngo yafatiweho umuhoro ngo yemere ko yasambanyije umunyeshuri
AMAKURU

Mwarimu yavuzeko ngo yafatiweho umuhoro ngo yemere ko yasambanyije umunyeshuri

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 2, 2025 10:59 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umwarimu washinjijwe n’ubushinjacyaha cyo gusambanya umunyeshuri yavuze ko abeshyerwa ko ibyo yemeye yabyemejwe n’uko bamufatiyeho umuhoro.

Mu rukiko rwibanze rwa Bisasamana mu karere ka Nyanza aho uru rubanza rwaberaga ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwarimu witwa NSEKANABO Hubert ashijwa gusambanya umwana w’umunyeshuri, bwavuze ko umwarimu aregwa gusambanya umwana w’umunyeshuri, ngo umwana yagiye kwiyogoshesha maze mwarimu Nsekanabo aramukurikira bageze ku ishuri ribanza rya Ruyenzi, riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza amujyana mu ishuri arafunga, aramusambanya amutera inda.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uko iminsi yashiraga umwana yumvaga atameze neza, maze iwabo bamujyana kwa muganga basanga aratwite, bamubajije uwamuteye inda ababwira ko ari mwarimu Nsekanabo Hubert.

Mwarimu Nsekanabo Hubert ngo yemeye ko byacecekwa, ndetse yiteguye gufasha umunyeshuri ibibazo byose yari guhura na byo.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Uyu mwarimu uri imbere yanyu ubwe yiyandikiye urupapuro yemera ko azafasha uyu munyeshuri kugira ngo bikunde bicecekwe.”

Ubushinjacyaha bukavuga ko mu bihe bitandukanye mwarimu Hubert yahaga uriya munyeshuri amafaranga, ndetse yanahaye nyina w’uriya munyeshuri amafaranga kugira ngo bikunde bicecekwe.

Ubushinjacyaha bugasaba ko mwarimu Hubert yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Mwarimu ahawe umwanya ngo yiregure yagize ati “Ubusanzwe ikigo kigira abazamu ntabwo nari kujyana umunyeshuri mu kigo ngo abazamu bo kutadufata.”

Ku bijyanye n’inyandiko mwarimu Hubert yiyandikiye yemera ko yateye inda uriya munyeshuri, ndetse azamufasha buri kibazo azahura na cyo cyose, Hubert yavuze ko ubusanzwe nyina w’uriya munyeshuri yari umupagasi we amukorera ibiraka nko guhinga, kubagara imyaka n’ibindi.

Mwarimu Hubert ati “Nyina w’uriya munyeshuri yarampamagaye ansaba ko naza iwe maze se w’umwana asohokana umuhoro, awumfatiraho antera ubwoba ambwira ko nintemera ndetse ngo nandike ko nasambanyije umwana we, anyica ku buryo hari na nyirarume wankubise inkoni, mbona nta bundi buryo nandika ngira ngo nigobotore.”

Urukiko rwabajije mwarimu Nsekanabo ikigaragaza ibyo, mwarimu Hubert ati “Ni ibintu byari bipanzwe igihe, abo bantu bari bamfitiye ishyari kuko babonaga ndi gutera imbere.”

Uwunganira umwarimu we yagaragaje ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidafatika aho yagaragaje ko bitaribushoboke ko mwarimu afata umukobwa ku ngufu mu kigo nka kiriya kigira abazamu hakabura umutabara yagize ati “Ni gute abazamu b’ishuri batari gutabara, cyangwa ngo babone umunyeshuri arira ngo bihutire kumubaza ibimubayeho?”

Niba nta gihindutse umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza azatangaza icyemezo ko mwarimu Hubert Nsekanabo yakurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe by’agateganyo taliki ya 08 Mata 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uburundi bwasabwe ggufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda
Next Article Munyakazi Sadate yifuza kugura Rayon Sports ku Frw miliyari 5
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025
2 job positions of Branch Manager at BPR:Deadline: 05/23/2025
May 17, 2025
Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko
May 17, 2025
Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya…

1 Min Read
AMAKURU

Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos

Umujyanama Mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Massad Boulos, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUncategorized

Nonaha: Muri Kivu y’Amajyepfo habereye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo FARDC

Ksuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23/ AFC n’ihuriro ry’ingabo za…

3 Min Read
AMAKURU

Kenya: Abahigishwaga uruhindu bazira kwica umudepite bafashwe

Mu makuru aheruka, abapolisi bavuze ko abashinzwe iperereza basanze aba bantu bane ahakorewe icyaha kandi bakaba bahakuye ibimenyetso bifatika. “Nyuma…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?