Ibikorwa byo gushakisha abantu bagwiriwe n’amazu biracyakomeje mu gihugu cya Myanmar nyuma y’uko iki gihugu gikomeje guhura n’ibiza by’umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 7.7 ni ibipimo by’ifashishwa bapima ubukana b’umutingito bizwi nka Magnitude mu ndimi z’amahanga ni umutingito watangiye mu mpera z’icyumweru gishize aho uri kwibasira iki gihugu hamwe n’igituranyi cya Thailand
Imibare y’abahitanwa n’uyu mutingito ukomeje kwiyongera umusubirizo dore ko kugeza ubu umubare w’abamaze guhitanwa n’uyu mutingito wamaze kugera ku 1700 mu gihugu cya Myanmar nk’uko igitangazamakuru CNN dukesha aya makuru cyabitangaje.
Kugeza ubu haracyashakishwa abagwiriwe n’inyubako zitandukanye aho hari n’abari kuboneka ariko kubakuramo bikagorana. Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwana w’umuhungu ari gusezera bwa nyuma kuri mubyeyi we wari wahirimiwe n’inzu igice k’imwe ariko ku mukuramo bikagorana.
Muri rusange abamaze gukomerekera muri ibi biza by’umutingito muri iki gihugu ni abasaga 3,400, ndetse n’abandi basaga 300 bazwi bakomeje kuburirwa irengero muri uyu mutingito umaze iminsi itatu kuva ku wa 5 taliki 28 Werurwe 2025.