igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC
AMAKURUMU MAHANGA

Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 8, 2025 1:36 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi, amushinja gukomeza kuyobora nabi igihugu no guteza ibibazo abaturage.

Ibi Nangaa yabivugiye mu Mujyi wa Goma ku wa 7 Mata 2025, ubwo yafunguraga Ikigega cy’Ubwizigame cy’Abanye-Congo (CADECO).

Mu gihe cy’amasaha make hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mata 2025, Umujyi wa Kinshasa wahuye n’umwuzure ukomeye wahitanye abantu 33, abandi 46 barakomereka, inzu zirenga 200 zirarengerwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.

Nangaa yavuze ko aya makuba agaragaza uburangare n’imiyoborere mibi ya guverinoma ya Tshisekedi.

“Iyi ni ishusho ya RDC iyobowe n’ubutegetsi bw’iterabwoba buvangura kandi budashyira imbere inyungu rusange z’abaturage. Ibi bigomba guhagarara! Tshisekedi agomba kugenda!”

Nangaa yanenze icyemezo cya Leta ya RDC cyo gufunga amabanki akorera mu mijyi ya Goma na Bukavu nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bayinjiyemo tariki ya 27 Mutarama na 16 Gashyantare.

Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nk’igihano ku baturage, ariko kikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.

“Ese Perezida Tshisekedi yibwira ko amafaranga ari muri banki ari ay’ubuyobozi cyangwa aya banki ubwazo? Si ko bimeze! Ni ay’abaturage, ni ay’abakozi, abacuruzi n’abashoramari.”

Nangaa yasobanuye ko gufunga amabanki byatumye abaturage bashaka uburyo butemewe n’amategeko bwo kubona amafaranga, harimo kujya kuyabikuza mu bihugu bituranye, bigatuma amafaranga asohoka mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

Nangaa yanenze bikomeye umuryango mpuzamahanga, awushinja kurebera ibibazo bikomeye by’ubukungu n’uburenganzira bwa muntu bibera muri RDC.

“Ibyemezo nk’ibi binyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi binagira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Ni ibyaha bikomeye, ariko umuryango mpuzamahanga uraceceka.”

Corneille Nangaa yashimangiye ko imiyoborere ya Tshisekedi izana ibibazo aho gukemura ibihari, bityo agasanga igihe kigeze ngo ave ku butegetsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article ”Hagize ikibi cyongera kuba cyaba kubanyarwanda bose si abanyepolitike gusa” Knowless Butera
Next Article Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Muhanga: Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Umugabo

Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Mukeshimana Damascène w’imyaka 24 y’amavuko. Iyi mpanuka y’ikirombe yishe Mukeshimana Damascène yabereye mu Mudugudu…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yanenze BBC ikomeje gupfobya Jenoside mu mvugo ikoresha

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanenze igitangazamakuru BBC cyongeye kumvikana gikoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports

Mu mukino w'umunsi wa 28 wa Shampiyona, Ikipe ya Bugesera yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera maze ikipe…

1 Min Read
AMAKURU

Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu biganiro n’Ubwami bwa Qatar ku bijyanye no kwakira indege…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?