igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ngoma: Abantu bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumusambanya
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUZIMA > Ngoma: Abantu bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumusambanya
UBUZIMA

Ngoma: Abantu bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumusambanya

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 12, 2025 10:55 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma ziri mu iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15, wari wagiye kwahira ubwatsi bw’inka, abantu bataramenyekana bakamusambanya mbere yo kumwica.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo wo mu Karere ka Ngoma.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mwana w’umukobwa yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahantu mu kabande ari na ho yiciwe.Ati “Yavuye mu rugo Saa Cyenda z’amanywa agiye kwahira ubwatsi bw’inka bigeze ku mugoroba iwabo babona aratinze, ariko kuko bari bazi ahantu ajya kwahira epfo mu kabande bajyayo kureba. Basanze aryamye hejuru y’umufuka yajyanye kwahiriramo, yapfuye kandi banabanje kumusambanya.”Singirankabo yakomeje avuga ko iwabo w’uyu mwana bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirahagera, hafatwa ibimenyetso ndetse hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bakoze ubwo bugizi bwa nabi.Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwirinda kohereza abana b’abakobwa ahantu batizeye umutekano wabo neza, yizeza uyu muryango ko ababikoze bazafatwa bakaryozwa iki cyaha.Ati “Turizeza uyu muryango ko inzego z’umutekano ziri bukore uko zishoboye ku buryo abakoze iki cyaha bamenyekana bakabiryozwa.”Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi nk’ubu. Abantu nibareke ibyaha, tubane neza, ugize ikibazo yitabaze ubuyobozi turahari kandi twiteguye kubafasha.’’Uyu mwana w’umukobwa wishwe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Kuri ubu umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege mu mayobera
Next Article Burundi: Umupolisi wari wasinze yishe umumotari amurashe mu mutwe ahita ahasiga ubuzima
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko Leta yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyiciro by’ubudehe nyuma yo kubona ko bidindiza…

3 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138

Muri Nigeria, icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138 guhera muri Mutarama 2025, nk’uko bigaragarazwa muri…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege mu mayobera

Umugenzi yaguye mu ndege Kenya Airways ubwo yari iturutse mu mugi wa New York muri leta zunzwe ubumwe za amerika…

1 Min Read
UBUZIMA

Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo

Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Martine Gatabazi, yamusezeranyije gusigasira umurage mwiza yasigiye…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?