igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ngororero: Hari abacyogoshesha imikasi kuko abatanga amashanyarazi babasimbutse
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ngororero: Hari abacyogoshesha imikasi kuko abatanga amashanyarazi babasimbutse
AMAKURU

Ngororero: Hari abacyogoshesha imikasi kuko abatanga amashanyarazi babasimbutse

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 6, 2025 10:53 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ni Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, bavuga ko abaje gutanga umuriro w’amashanyarazi babasimbutse bikaba bibabangamiye, batanze umuriro maze Utugari tubiri dusisigara hagati y’ibindi bice bicaniwe, bakaba ari bo basigaye bakoresha udutadowa buji ndetse ndets ubu bagakoresha imikasi biyogoshesha.

Abo baturage ni abo mu Tugari twa Gatega na Binana, bavuga ko basigaye inyuma mu gihe abo mu tundi tugari bari wishimira kuba bo bafite umuriro iwabo.

Umwe mu baturage witwa Bigirimana Jean Marie Vianney

yagize ati: “Twebwe twasigaye inyuma kuko nta mashanyarazi tugira, bazanye amashanyarazi agarukira ku biro by’Umurenge wacu no ku Kagari ka ka Kavumu. Kuba nta muriro w’amashanyarazi rero bituma ari twebwe duhera ku katadowa na buji, abana bacu ni bo batabasha gusubira mu masomo, gucuruza na bwo iyo bwije guhera saa kumi n’ebyiri duhita dufunga.”

Ni byo ahuriyeho na Muhawnimana Esperence na we we wavuze ati: “Kuri ubu turacyiyogoshesha imikasi, abashaka kujya ku mashini yogosha bajya muri Nyabihu aho bita Vunga. Kimwe no gucaginga telefoni zacu na bwo ni urugendo kuko turatega tukishyura n’ijana ryo gucaginga.”

Bose bahamya ko kugirango ugere ahari umuriro w’amashanyarazi nibiura bitagusaba gukora urugendo rw’ibirometro munsi yaa bitanu.

Christophe Nkusi, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yemeza o icyo kibazo bakizi ndetse ko bari kugishakira igisubizo bafatanyije  n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG).

Ati: “Dufite umushinga munini wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, kandi iyi gahunda igomba kurangira buri maturage abonye amashanyarazi, kandi twaratangiye. Abo na bo niba batuye heza, navuga hatari mu manegeka, bazahabwa umuriro w’amashanyarazi mu minsi mike.”

Akarere ka Ngororero kugeza ubu gafite umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ufite ingengo y’imari ya miliyari 23,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu Akarere ka Ngororero gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 81%, kakab gafite intego y’uko nibura uyu mwaka wa 2025 umurio uzaba uhari ku kigero cya 94%.

aho bamwe mu baturage bataragezwaho amashanyarazi batuye

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impamvu ikomeye yatumye Amerika ihagarika gutanga viza ku baturage ba Sudan y’Epfo
Next Article Ubusobanuro bw’izina Rebecca, umuntu utihangana kandi ukunda kurushanwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

M23 na leta ya DRC bananiwe kumvikanira i Doha

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, itsinda ry’abari bahagarariye umutwe wa M23 mu biganiro byaberaga i Doha muri…

2 Min Read
AMAKURU

Umuhanzi yampano yasohoye indirimbo yise Kwibuka 31, ijyanye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

U Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Icyumweru cyo kwibuka kigatangira taliki…

1 Min Read
AMAKURU

Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka ibiri amujugunye mu musarane…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abagore babiri barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa imiti yongera akanyabugabo kugira ngo bemeze umugabo wabo

Abagore babiri bahuje umugabo batuye mu gace ka Dakwa muri Bwari Area Council y’Umujyi wa Abuja, bajyanywe mu bitaro nyuma…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?