Filime ziteye ubwoba (horror movies) ziri mu bwoko bwa filime zikundwa n’abantu benshi ku isi, nubwo hari abazitinya ntibashobore kuzireba ngo bazirangize bonyine. Hari n’abandi bazikunda by’ikirenga, bakazireba igihe cyose babonye umwanya cyangwa bibaye ngombwa. Muri iyi nkuru, tugiye kukugezaho urutonde rwa filime 10 ziteye ubwoba zakunzwe cyane kandi zihora mu mitima ya benshi, ushobora gushakisha izi filime ukazireba niba ukunda ubu bwoko bw’izi filime.
1. Drag Me to Hell (2009)
Iyi ni filime yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ishingiye ku nkuru y’umukobwa ukora muri banki witwa Christine. Umunsi umwe yanga guha inguzanyo umukecuru w’umukene, uwo mukecuru ararakara akamuvuma akamwoherereza umuvumo w’uko azajya gutwikirwa mu muriro w’ikuzimu. Uhereye icyo gihe, Christine atangira guhura n’ibintu bibabaje bidasobanutse, binyuranye n’imbaraga z’abantu bazima.
Igihe: 1h 39min


2. Friend Request (2016)
Izwi kandi nka Unfriend, ni filime yo mu Budage ibarizwa mu bwoko bwa psychological horror. Ivuga ku mukobwa witwa Laura uba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, maze agasabwa ubucuti na Marina, umukobwa wo kwitondera utagira inshuti. Laura aramwemerera ariko nyuma areka kumugira inshuti (unfriend), Marina ahita ayikora. Nyuma y’urupfu rwe, ibibazo bikomeye bitangira kwibasira Laura n’inshuti ze, byose bisa n’ibikomotse ku bubasha bwa Marina wapfuye.
Igihe: 1h 32min


3. Saw (2004)
Ni imwe mu zikomeye cyane zateye ubwoba benshi ku isi. Iyi filime ishingiye ku mwicanyi witwa Jigsaw, utica abantu ako kanya, ahubwo abanza akabashyira mu bibazo bikomeye bibabaza cyane, aho umuntu agomba guca igice cy’umubiri we ngo abashe kurokoka. Uburyo iyi filime iteye, burakomeye kandi bugaragaza uko abantu bashyirwa mu mihindagurikire y’amarangamutima n’uburibwe bw’umubiri.
Igihe: 1h 43min


4. You’re Next (2011)
Ni filime itangirana n’umusore n’umukobwa bari mu rukundo, ariko ibirori byabo bihinduka urupfu. Uwo musore abona amagambo yanditse n’amaraso agira ati: “You’re Next” bivuze ngo “Ni wowe ukurikira”. Uhereye ubwo, abantu batangira kwicwa umwe umwe, bitangira guhishura ko hari umugambi muremure wahishwe inyuma y’iyo migambi y’ubwicanyi.
Igihe: 1h 34min


5. The Hills Have Eyes (2007)
Iyi ni filime y’Abanyamerika ivuga ku muryango uba ugiye mu bukwe mu bice by’icyaro, maze ukayobywa n’uwabashutse ngo banyure inzira “ya hafi”. Nyuma y’uko amapine y’imodoka yabo atobotse, basanga binjiye mu gace k’abantu bameze nk’ibinyamaswa bafite imbaraga zidasanzwe, babahiga bashaka kubica. Ni filime yuzuyemo urugomo, ubwoba n’imyitwarire ya gikoko mu bantu.
Igihe: 1h 46min


6. Don’t Move (2024)
Ni filime nshya y’umugore uba agiye kwiyahura ariko agatangazwa n’umugabo utunguranye umubuza, akamufata ku ngufu. Uyu mugabo amutera urushinge rurimo uburozi butuma adashobora kwinyeganyeza, hanyuma akamuzirika amaguru n’amaboko. Filime ikomeza igaragaza urugamba rw’uyu mugore mu gushaka ubuzima, mu gihe yirinda uwo mugabo ushaka kumwica.
Igihe: 1h 32min


7. Shumileta (Queen of Devil) – 2008
Iyi ni filime yo muri Tanzania, ikaba ishingiye ku mukobwa w’umudayimoni wicuruzaga mu mugi, ariko agateza ibyago abagabo bose bagerageje kumusambanya. Ntibamenya ko ibyo barimo ari ibya satani, ahubwo babona bikurikirwa n’urupfu cyangwa ibindi bintu biteye ubwoba. Ni imwe muri filime za horror zakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Igihe nticyatangajwe neza


8. The Curse of La Llorona (2019)
Ni filime y’Abanyamerika ishingiye ku nkuru z’imyizerere y’Amerika y’Amajyepfo, cyane cyane ku gitekerezo cy’umuzimu w’umugore wabuze abana be maze akazajya atembera nijoro arira abashaka. Umugore uba ari umuyobozi mu gace aba arwana no kurengera abana be kuri uwo muzimu w’uburiganya n’umuvumo.
Igihe: 1h 33min


9. The Conjuring (2013)
Ni imwe muri filime zikomeye z’iteye ubwoba zibanda ku nkuru zishingiye ku biteye isereri no kwiyongera kw’imbaraga za dayimoni. Igaragaza umuryango wahuye n’ibibazo bikomeye biteye ubwoba kubera igikinisho cy’umwana wabo cyafatwaga nk’igipupe cyahindutse nk’ikinyabuzima. Filime yagiye ihesha izina rikomeye abashakashatsi Ed na Lorraine Warren bazwi mu nkuru z’amadayimoni.
Igihe: 1h 52min

10. Wrong Turn (2003)
Ni urukurikirane rwa filime zifite ibice bigera kuri bitanu. Inkuru yayo ishingiye ku bantu baba bagiye ahantu bashaka kwishimisha, bakayoba bakinjira mu ishyamba ryuzuyemo ibiremwa bidasanzwe biba byihishe, bica buri muntu uhatambutse. Buri gice cy’iyi filime kiba kiriho amaraso menshi, ubwoba, n’urugomo rw’akataraboneka.
Igihe: Kiratandukanye bitewe n’igice, ariko igice cya mbere gifite 1h 24 min

