igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138
AMAKURUUBUZIMA

Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 17, 2025 8:35 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Muri Nigeria, icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138 guhera muri Mutarama 2025, nk’uko bigaragarazwa muri raporo yatangajwe n’ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo (The Nigeria Centre for Disease Control and Prevention ‘NCDC’).

Iyo raporo ivuga ko abo 138 bishwe n’icyo cyorezo guhera muri Mutarama kugeza ku matariki 15 Gicurasi 2025, iyo mibare ikaba igize 19.3% by’abanduye icyo cyorezo muri rusange muri ayo mezi abanza y’umwaka wa 2025.

Iyo raporo kandi igaragaza ko imibare y’abishwe n’icyo cyorezo yiyongereye, kubera ko mu mezi nk’ayo mu mwaka wa 2024, icyo cyorezo cyishe 18.0 % y’abari bacyanduye muri rusange.

Muri iyo raporo byasobanuwe ko muri rusange abanduye icyo cyorezo ari abantu 717 muri Leta ya Epi, ariko no mu zindi Leta enye zirimo Ondo, Edo, Bauchi, ndetse na Benue zo muri Nigeria, na zo zagaragayemo icyo cyorezo muri iki cyumweru.

Iyo raporo kandi yagaragaje ko 71% by’abanduye icyo cyorezo bagaragaye muri Leta eshatu, harimo 30% Ondo, 25% muri Leta ya Bauchi, 16% muri Leta ya Taraba.

Icyo cyorezo kandi ngo cyibasira cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 21 na 30, kandi kikagaragara cyane mu bantu b’igitsina gabo kurusha uko kigaragara bantu b’igitsina gore.

Ikigo cya NCDC cyatangaje ko muri iyi minsi ya vuba aha, nta mukozi wo mu nzego z’ubuzima wanduye icyo cyorezo, ariko ko muri rusange guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, hari abakozi bo mu nzego z’ubuzima bagera kuri 22 bacyanduye.

Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko icyo kigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, cyasobanuye ko gahunda zo gukumira no kurwanya icyo cyorezo zikomeza kubangamirwa no kuba abacyanduye batinda kugaragara, kuba hari abantu benshi badakunda kujya kwa muganga nubwo baba barwaye, ikindi kuba nta makuru menshi abantu bafite kuri icyo cyorezo kandi batuye bice cyamaze kugeramo.

Ikindi rero ngo ni ukuba n’inzego z’ubuzima zidakora neza, ibyo byose bigatuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.

Bimwe mu bimenyetso by’icyo cyorezo cya Lassa Fever harimo kugira umuriro mwinshi, kuruka, kugira isesemi nyinshi, kuribwa mu nda, kubabara imikaya, kubabara mu ngingo, ndetse no kugira umunaniro mwinshi.

Ikigo cya NCDC cyaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage b’aho muri Nigeria, gukomeza kugira isuku, gutanga amakuru igihe umuntu agaragaje ibimenyetso by’icyo cyorezo, ndetse no kwirinda gukora ku matembabuzi y’abamaze kucyandura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo
Next Article AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025
”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025
Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
May 17, 2025
Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Man U iteye intambwe ya mbere igana ku mukino wa nyuma

Mu mukino ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Europa League ikipe ya Athletic Club de Bilbao yo mu…

1 Min Read
AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

BURUNDI/ Kayanza: Imbwa zimaze kuruma Abantu 19 abandi ubwoba ni bwinshi.

Mu ntara ya Kayanza Abantu 19 barumwe n'imbwa z’ibihomora ahitwa i Gahombo, Babura urukingo ruvura ibisazi ku mavuriro. Kuva muri…

1 Min Read
AMAKURU

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yapfuye azize uburwayi

Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yapfuye azize indwara ya stroke yamufashe ku wa Gatatu, agahita ajya muri coma.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?