igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umugabo arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umugabo arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 26, 2025 3:14 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Simbizi Zablon w’imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro, nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we Nzitukuze Joséphine w’imyaka 45 n’umuhungu we Uwihoreye Gilbert w’imyaka 21, umugore yatawe muri yombi, umusore aracika.

Umuturanyi w’uyu muryango yatangarije Imvaho Nshya dukesha iy’inkuru ko umaze igihe kinini mu makimbirane, umugabo ashinja umugore uburaya, umugore agashinja umugabo ubusinzi bukabije.Ati: “Intandaro y’ikubitwa n’ikomeretswa ry’uyu mugabo, yaratashye mu ma saa saba z’igicuku yasinze ageze iwe atongana n’umugore bararwana.Umugore afatanya n’umuhungu wabo, bamugira intere, ubu arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro, umugore yatawe muri yombi, uwo muhungu wabo arabura.”

Simbizi Zablon,mu ijwi ry’intege nke, aho arwariye ku kigo nderabuzima cya Rangiro, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iy’inkuru ko umugore we basezeranye byemewe n’amategeko, bamaranye imyaka 25, bafitanye abana 6.Avuga ko afite ibimenyetso bifatika ko umugore we amuca inyuma kuko amakimbirane yabo yatumye umugabo ata urugo aragenda amara amezi 2 muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, mu Murenge wa Kanjongo ngo agire agahenge.Ati: “Amezi 2 yari ashize ndagaruka, mpageze na we aragenda, umugabo nakekaga ko ansenyera, aramujyana, amukodeshereza inzu mu Mudugudu wa Kamatsira, Akagari ka Gakenke muri uyu Murenge babanamo.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo wari warataye umugore we mu karere ka Rubavu, bamaranye ayo mezi 2, aba bagabo bombi bagirana ubwumvikane,uyu Simbizi acyura umugore we.Ati: “Nibwiye ko birangiye, ko amahoro abonetse, ubu twari tumaze amezi 5 hari agahenge, ibibazo byongeye kuvuka ubu afatanya n’umuhungu wacu kunkubita.”Avuga ko yatashye yagera mu rugo, kuko yari ari mu rugo rw’umuturanyi, basangira yumva nta kibazo, ageze mu rugo mu gicuku, umugore amubaza aho avuye, ibisubizo yamuhaye ntibyamunyura induru zitangira ubwo.

Ati: “Twatangiye kurwana, umuhungu wacu w’imyaka 21 azana ikibando n’umuhini barampondagura, bankomeretsa hejuru y’ijisho ubu ntiribona, umugongo wose ni ibikomere gusa, ndajya mu bwiherero nkituma amaraso, mbese merewe nabi cyane.”Avuga icyakora ko atifuza ko uwo mugore n’umwana we bafungwa, kuko ngo bafunzwe ntawamwitaho ngo anite ku bana bandi.Aha yagize ati: ”Numva babareka bakaza tukiyunga kuko umugabo wari waramucyuye we yansabye imbabazi,t wariyunze ubu ni inshuti yanjye, nta zindi mpungenge nari mfite, n’ibi sinzi uko byaje.”Yongeraho ati: “N’abandi twakwiyunga kuko n’undi babafunze imibereho ya jyenyine sinayishobora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko amakimbirane mu miryango yugarije aka Karere nubwo ubuyobozi bushyiramo imbaraga nyinshi ngo buyahashye, ariko bugacya havutse andi.Ati: “Nk’abantu bakuze, banabyiruye ntibagombye kuba bagikimbirana kuriya.

Tubagira inama, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere, kureka imibanire mibi kuko ibakenesha, amahoro mu rugo akabura n’iterambere rigahagarra.”Avuga ko, nk’Akarere bazakomeza kwigisha kuko hari imiryango yigishwa igahinduka, ikomeje kwinangira ikagirwa inama yo kugana iy’ama tegeko aho gutegereza ko umwe yangiza ubuzima bwa mugenzi we.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Musanze: Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikomeretsa umukobwa w’imyaka 16
Next Article Perezida wa Namibia yatanze itegeko ko umwaka utaha ko kwiga muri kaminuza za Leta n’amashuri yisumbuye ya tekiniki bizaba ari ubuntu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo w’imyaka 32 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka…

1 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga…

2 Min Read
AMAKURU

Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka

Ku wa 9 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza intsinzi y’ingabo za Leta…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?