Nyamasheke: Umugabo arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we

Simbizi Zablon w’imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro, nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we Nzitukuze Joséphine w’imyaka 45 n’umuhungu we Uwihoreye Gilbert w’imyaka 21, umugore yatawe muri yombi, umusore aracika.

Umuturanyi w’uyu muryango yatangarije Imvaho Nshya dukesha iy’inkuru ko umaze igihe kinini mu makimbirane, umugabo ashinja umugore uburaya, umugore agashinja umugabo ubusinzi bukabije.Ati: “Intandaro y’ikubitwa n’ikomeretswa ry’uyu mugabo, yaratashye mu ma saa saba z’igicuku yasinze ageze iwe atongana n’umugore bararwana.Umugore afatanya n’umuhungu wabo, bamugira intere, ubu arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro, umugore yatawe muri yombi, uwo muhungu wabo arabura.”

Simbizi Zablon,mu ijwi ry’intege nke, aho arwariye ku kigo nderabuzima cya Rangiro, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iy’inkuru ko umugore we basezeranye byemewe n’amategeko, bamaranye imyaka 25, bafitanye abana 6.Avuga ko afite ibimenyetso bifatika ko umugore we amuca inyuma kuko amakimbirane yabo yatumye umugabo ata urugo aragenda amara amezi 2 muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, mu Murenge wa Kanjongo ngo agire agahenge.Ati: “Amezi 2 yari ashize ndagaruka, mpageze na we aragenda, umugabo nakekaga ko ansenyera, aramujyana, amukodeshereza inzu mu Mudugudu wa Kamatsira, Akagari ka Gakenke muri uyu Murenge babanamo.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo wari warataye umugore we mu karere ka Rubavu, bamaranye ayo mezi 2, aba bagabo bombi bagirana ubwumvikane,uyu Simbizi acyura umugore we.Ati: “Nibwiye ko birangiye, ko amahoro abonetse, ubu twari tumaze amezi 5 hari agahenge, ibibazo byongeye kuvuka ubu afatanya n’umuhungu wacu kunkubita.”Avuga ko yatashye yagera mu rugo, kuko yari ari mu rugo rw’umuturanyi, basangira yumva nta kibazo, ageze mu rugo mu gicuku, umugore amubaza aho avuye, ibisubizo yamuhaye ntibyamunyura induru zitangira ubwo.

Ati: “Twatangiye kurwana, umuhungu wacu w’imyaka 21 azana ikibando n’umuhini barampondagura, bankomeretsa hejuru y’ijisho ubu ntiribona, umugongo wose ni ibikomere gusa, ndajya mu bwiherero nkituma amaraso, mbese merewe nabi cyane.”Avuga icyakora ko atifuza ko uwo mugore n’umwana we bafungwa, kuko ngo bafunzwe ntawamwitaho ngo anite ku bana bandi.Aha yagize ati: ”Numva babareka bakaza tukiyunga kuko umugabo wari waramucyuye we yansabye imbabazi,t wariyunze ubu ni inshuti yanjye, nta zindi mpungenge nari mfite, n’ibi sinzi uko byaje.”Yongeraho ati: “N’abandi twakwiyunga kuko n’undi babafunze imibereho ya jyenyine sinayishobora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko amakimbirane mu miryango yugarije aka Karere nubwo ubuyobozi bushyiramo imbaraga nyinshi ngo buyahashye, ariko bugacya havutse andi.Ati: “Nk’abantu bakuze, banabyiruye ntibagombye kuba bagikimbirana kuriya.

Tubagira inama, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere, kureka imibanire mibi kuko ibakenesha, amahoro mu rugo akabura n’iterambere rigahagarra.”Avuga ko, nk’Akarere bazakomeza kwigisha kuko hari imiryango yigishwa igahinduka, ikomeje kwinangira ikagirwa inama yo kugana iy’ama tegeko aho gutegereza ko umwe yangiza ubuzima bwa mugenzi we.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version