igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Abasore 15 bajyanywe n’umuntu utazwi bitera abantu impungenge
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Abasore 15 bajyanywe n’umuntu utazwi bitera abantu impungenge
AMAKURU

Nyanza: Abasore 15 bajyanywe n’umuntu utazwi bitera abantu impungenge

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 18, 2025 9:22 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu karere ka Nyanza, impungenge zabaye zose nyuma y’uko abagabo 15 biganjemo urubyiruko bajyanywe n’umuntu utazwi, abizeza ko agiye kubaha akazi. Ibi byabereye mu murenge wa Rwabicuma, mu kagari ka Mushirarungu, aho abaturage bamwe batangaje ko bumvise amakuru avuga ko abo basore bashobora kuba barajyanwe mu mitwe y’iterabwoba. Ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano bwanyomoje ayo makuru, buhakana ibivugwa, buvuga ko abo basore bari mu bikorwa by’akazi bisanzwe.

Byabaye ku wa 15 Mata 2025, ubwo umugabo utaramenyekana amazina yagaragaraga nk’uwaturutse mu mahanga, yageze ahitwa “Bleu Blanc” mu kagari ka Mushirarungu, asanga abasore benshi bari bahari bashakisha akazi. Uwo mugabo yarabegereye abizeza ko afite akazi ko gupakira imicanga imodoka, kandi ko azajya abahemba amafaranga 20,000 Frw ku modoka imwe.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo yabagaragarije ko akazi gahari, ndetse anabasezeranya kubategera imodoka abajyana aho bakagakorera. Bukeye bwaho, yazanye minibus, abashyira mu modoka abajyana ahazwi nko ku Bigega, aho yabategeye indi modoka ya coaster ibajyana.

Icyo gihe nibwo bamwe mu baturage batangiye kugira impungenge, bibaza aho abo basore bajyanywe kuko nta makuru ahagije bari bafite. Hari n’abaketse ko bashobora kuba barajyanwe mu ishyamba rya Nyungwe bashaka kwambuka bajya mu mitwe yitwaje intwaro.

Umwe mu babyeyi bo muri Rwabicuma yagize ati: “Abana bacu ntituzi aho bajyanywe, nta telefone bafite, nta makuru dufite. Turasaba ko batubariza niba bari amahoro.”

Nyamara ibyo bitekerezo byaje kunyomozwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza. Umuyobozi w’agateganyo w’akarere, Kajyambere Patrick, yatangaje ko abo basore bajyanywe mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu, aho bari gukora akazi nk’uko babisezeranyijwe.

Yagize ati: “Abo bantu ntabwo bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba nk’uko bamwe babyibwira. Bari gukorera mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi, n’ubuyobozi bwo mu gace barimo burabizi ko bahari kandi bari gukora.”

Ibi byanashimangiwe n’inzego z’umutekano. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, nawe yemeje ko abo basore 15 bakorera muri sosiyete y’ubwubatsi irimo kubaka ruhurura ivana amazi mu Kigo Nderabuzima cya Kayumbu. Iyi ruhurura iri mu kagari ka Muyange, umudugudu wa Nyarurembo.

SP Habiyaremye yagize ati: “Ibyo abaturage batekereza ntabwo ari byo. Abasore barakorera mu kigo cy’ubucuruzi cyemewe, kandi umutekano wabo urarinzwe. Nta mpamvu yo kugira impungenge.”

Yasabye abaturage kujya babanza gushishoza kandi bakitabaza ubuyobozi igihe babonye ibintu nk’ibyo, aho kugira ngo bihutire gushingira ku makuru ataramenyekana neza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye, birimo Repubulika ya Congo
Next Article Nyaruguru: Umugabo w’imyaka 55 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Leta yamaganye ibihuha bivuga Perezida Kiir yitabye Imana

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yo muri Sudani y'epfo yamaganye abantu bakwije ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Sarva Kiir yitabye Imana.…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Buhinde zakajije umutekano mu bice byo ku mupaka nyuma yo kurasa muri Pakistan na Kashmir

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Buhinde na Pakistan biturutse ku bitero impande zombi zishinjanya kugabanaho. U Buhinde bwatangaje ko…

2 Min Read
Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka

Ingabo za Israel zifashishije intwaro karahabutaka zikaze zongeye kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye, birimo Repubulika ya Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga zimwe muri Ambasade na za Consulats zayo zikorera mu bihugu bitandukanye byo ku…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?