igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we
AMAKURU

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 12, 2025 8:43 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukazana we w’imyaka 29.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, aho bivugwa ko uwo mukecuru witwa Nirere yakubise umukazana we inkoni mu mutwe ubwo yari amusuye, bikamuviramo gukomereka bikomeye ndetse no kujyanwa kwa muganga.

Amakuru aturuka mu baturanyi ndetse no mu buyobozi bwaho avuga ko aba bagore bombi basanganywe umubano utari mwiza, by’umwihariko bitewe n’uko nyirabukwe atigeze yishimira uburyo umuhungu we yashatse uwo mugore, akamugumisha mu nzu z’inyongera (annexes), ibintu byakuruye amakimbirane mu muryango.

Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yemeje aya makuru, anasaba abaturage gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kubana neza, birinda amakimbirane mu miryango. Iyo habaye ikibazo, hari inzego z’ubuyobozi bashobora kuzigana kugira ngo gicyemurwe mu mahoro.”

Uwo mukecuru ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imyanya 30 y’akazi mu Karere ka Nyamasheke, guhera ku muntu ufite A2 | Igihe ntarengwa cyo kohereza ibyangombwa ni 17 Mata 2025
Next Article Amerika na Iran bicaye ku meza y’ibiganiro nyuma y’imyaka 45 barebana ay’ingwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Izina Fransis si ryo zina rye bwite. Dore ibindi wamenya byerekeye Nyirubutungane Papa witabye Imana

Mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika nibwo Vatikani yatangaje Urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi,Papa Farancis.Amazina ye…

7 Min Read
AMAKURU

Bidatinze hari Cardinal wamenye ibanga rikomeye cyane ry’uko Papa yatowe

Yariki ya 8 Gicurasi 2025 nibwo inteko itora Papa igizwe n'aba Cardinal 133 yatoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

JAGUAR LAND ROVER Yahagaritse kohereza ibicuruzwa muri America USA

Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Indonesia: Agiye gufungwa azira kubwira ishusho ya Yezu ngo ijye kwiyogoshesha

Umugore uzwi ku rubuga rwa TikTok witwa Ratu Thalisa, urukiko rwamukatiye  imyaka 2 n’amezi 10 y’igifungo muri gereza, nyuma y’uko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?