igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Umuturage wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa yatawe muri yombi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Umuturage wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa yatawe muri yombi
AMAKURU

Nyanza: Umuturage wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa yatawe muri yombi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 14, 2025 1:16 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Nyanza: Umuturage wo mu karere ka Nyanza wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uriya muturage witwa Mugema atuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Rurangazi mu mudugudu wa Nyarutovu.Abaturage batuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko uriya muturage witwa Mugema w’imyaka 57 y’amavuko, ku itariki 07 Mata, 2025 ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikekwa ko yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ngo yahuye n’uwitwa Kubwimana w’imyaka 17 y’amavuko amubwira ko yamutema akamujugunya muri Mwogo nk’uko yabikoze uwitwa Makabuza (yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).Abatuye muri kariya gace kandi bavuze ko impamvu ikekwa ko yaba yaratumye Mugema ubwira Kubwimana ariya magambo, ari uko se wa Kubwimana warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ari we watanze amakuru ko Mugema yishe Makabuza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabihanirwa.Mugema yafungiwe icyo cyaha cyo gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kubwimana ntiyahise arega Mugema ahubwo babanje kumvikana, ndetse bikekwa ko Mugema yatse imbabazi yemera no gutanga Frw 5000, ariko nyuma aza kubivamo ntiyayatanga ari nabwo Kubwimana taliki ya 11 Mata, 2025 yagiye gutanga ikirego kuri RIB maze Mugema atabwa muri yombi.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe.Gitifu Slydio yasabye abaturage kwirinda ingebitekerezo ya jenoside kuko nta cyiza cyayo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda: Umuhanzi yajyanywe mu bitaro bamumennye umutwe azira gusebya Bobi Wine
Next Article Byagenze gute kugirango Jay-Z na Beyonce bakurwe mu kirego gishinja P.Diddy ?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Muhanga: Urukiko rwemeje ko Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo

Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Nteziyaremye Germain nta shingiro zifite. Rwemeje ko impamvu z’ubujurire…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ingabo z'u Rwanda ziherereye muri Sadan y'epfo na Centrafrica zifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Intambara y’amagambo hagati ya Shaddy Boo na Mutesi Scovia

Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje ko amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Abaturage bari mugahinda nyuma yo gupfusha ihene zabo ziriwe n’imbwa z’inyagasozi

Imbwa z’inyagasozi zishe ihene esheshatu z’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke,…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?