Abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37 batawe muri yombi na Polisi y’Umujyi wa Kigali bakekwaho icyaha cyo kwiba ibikoresho by’umurimbo bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw by’umunyamisiri.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangaje iby’ifatwa ry’aba bagabo bafashwe ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ahagana Saa tatu n’igice za mu gitondo.
Yatangaje ko bafatiwe muri Camp Kigali mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ahari kubera imurikagurisha ry’abanyamisiri.
Yagize ati: “Polisi yacungaga umutekano muri iyi Expo yafashe Dukuzumuremyi Mariciale na Uwiringiyimana Olivier bamaze kwiba umwe mu bitabiriye imurikagurisha witwa Amuri Yusufu ukomoka mu Misiri. Bafashwe bamaze kumwiba; imikufi, amasaha, amashanete n’impeta, bifite agaciro ka 15 000 000 Frw kandi ibyo bibye byose byafashwe, abaregwa bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi Nyarugenge.”
CIP Gahonzire, yavuze ko ibyibwe byose byafashwe bigashyikirizwa nyirabyo.
Polisi y’u Rwanda yizeza umutekano usesuye abitabira imurikagurisha ry’Abanyamisiri; yaba abanyamahanga cyangwa abaturarwanda kuko ngo abapolisi bahari kugira ngo umutekano ugende neza.
Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
