Moïse Katumbi Chapwe, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ategerejwe mu rugendo rugana mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahaheruka no kugera uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila Kabange.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko Katumbi, uyoboye ishyaka Ensemble pour la République, azagera i Goma mu minsi mike iri imbere, anyuze i Kigali mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’uko Joseph Kabila agiriye uruzinduko muri uwo mujyi, ibintu byafashwe nk’igitangaza ku bategetsi ba Kinshasa ndetse n’abaturage bo muri ako gace, kubera umwihariko w’aho hantu mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.
Umujyi wa Goma umaze igihe uri mu maboko y’inyeshyamba za M23, kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, ubwo zatsimburaga ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Ibi byagize ingaruka ku miyoborere n’imibereho y’abaturage, ndetse byazamuye impaka n’impungenge ku mikorere ya Leta ya Perezida Félix Tshisekedi.
Uruzinduko rwa Katumbi ruje rukurikiye urwa Kabila, bikaba bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bari gushaka guhuza imbaraga mu rwego rwo gushakira igihugu amahoro n’umuti w’ibibazo bimaze imyaka myinshi bigaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Mu Kuboza 2024, Kabila na Katumbi bahuriye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, aho basabye Leta ya Congo kugarura ituze no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Bagaragaje impungenge ku mikoranire ya Leta ya RDC n’ingabo z’abacanshuro baturutse mu bindi bihugu, basaba ko izo ngabo z’amahanga zasubizwa mu bihugu byazo.
Icyo gihe banenze ibikorwa bya Leta birimo itotezwa ry’abaturage bavuga Ikinyarwanda, ifungwa rya bamwe mu banyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, hamwe n’akarengane kagenda karushaho gufata intera.
Aba banyapolitiki bombi banagaragaje ko badashyigikiye umugambi w’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, wo kongera kwiyamamariza indi manda, bavuga ko ubutegetsi atari umurage umuntu ashyikirizwa ubuziraherezo, ahubwo ko bushingiye ku bushake bw’abaturage babushyiraho mu buryo bwa demokarasi.
Kabila na Katumbi biyemeje gukomeza gukorana mu rugendo rwo gushakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibisubizo birambye ku bibazo by’ubukene, ruswa, kunanirwa kwa Leta mu nshingano zayo n’iyicarubozo rikomeje kuvugwa mu gihugu.
Ibi bikorwa n’aba banyapolitiki babiri bikomeje gukurikirwa n’abantu benshi mu gihugu no mu karere, bamwe bakabifata nk’intambwe nshya iganisha ku mahoro, abandi bakabibonamo igitutu ku butegetsi buriho.