Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo za Uganda ziri muri Ntara ya Ituri ho muri RDC, biyemeje gusaba imbabazi Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru Chimpreports, Visi Perezida w’ubwoko bw’Abalendu mu burasirazuba bwa RDC, Dunji Kulukpa Etienne, hamwe n’itsinda yari ayoboye ryagiye i Kampala mu cyumweru gishize.
Ni uko bakirwa n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, n’Umuyobozi wa Diviziyo ya kane y’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Felix Busizoori, baza guhura na Gen Muhoozi nyuma yaho.
Abarwanyi ba CODECO bagabye ibitero ku ngabo za Uganda zari mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu gace ka Fataki muri teritwari ya Djugu Mu ntangiriro za Werurwe 2025.
Ni imirwano yapfiriyemo Colonel David Byaruhanga wa Uganda bivugwa ko yishwe n’iturika ry’imbunda ya RPG yagize ikibazo.
Gen Muhoozi ubwo yari mu nama y’abahagarariye uyu mutwe n’abofisiye bakuru ba Uganda, yatangaje ko imitwe ikorera muri ituri yakabaye ishyira intwaro, igatanga ikagira uruhare mu gucunga umutekano w’abaturage.
Yagize ati “Uganda isanzwe ishyigikiye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Turasaba imitwe yose guhagarika ubugizi bwa nabi, igakorana natwe mu kurinda umutekano w’abaturage.”
Avuga kuri iki gitero cya COODECO Dunji yasobanuye ko ubwo yagabaga ibitero ku ngabo za Uganda, yari yayobejwe n’abagizi ba nabikuko nta kibazo bafitanye na Uganda.
Yagize ati “Twayobejwe n’ingabo z’abagizi ba nabi kugira ngo turwanye kuba kwa UPDF muri Fataki. Turicuza ibyabaye, tunashimangira ko Abalendu, Abahima n’Abalega nta kibazo dufitanye na Uganda cyangwa ingabo zayo.”
Kuva mu Ugushyingo 202, Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Mu mugambi wazizanye ku isonga hari uwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, nyuma yo kubona ko CODECO ikomeje kwica abasivili benshi zivugurura ubu butumwa nay o ijya ku rutonde rw’imitwe irwanyw