Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Pallaso, yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa Uganda, aho yemeje ko afite ushobozi bwo gutumwa umuhanzi amenyekana cyangwa ntamenyekane.
Pallaso yamaganiye kure Bebe Cool uherutse kwigamba ko ari we uyoboye uruganda rw’umuziki rwose muri Uganda, aho umuhanzi ashaka ariwe wamamara, uwo adashaka akaguma hasi.
Pallaso yanze kuripfana amubwira ko kwishyura aba-Dj na Radiyo kugira ngo batsikamire abandi bahanzi ntibakine indirimbo zabo, ari ibintu bitakigezweho
Pallaso yavuze ko ubu imbuga nkoranyambaga zabikemuye byose, aho buri muhanzi wese ashobora kwamamaza indirimbo ye yifashishije TikTok ye atiriwe ajya kwiyambaza aba-Dj cyangwa ngo anyuze indirimbo ze mu bitangazamakuru.
Ati “Bebe Cool ashobora kuba afite imbaraga, ariko ibyo ntacyo bivuze ubu. Uburyo bwo kwishyura aba Dj na Radiyo ngo batsikamire umuziki w’abandi ntabwo bigikora kubera TikTok.Buri wese ubu ari kuri TikTok. Ntabwo akwiye kuvuga ko agenzura uruganda rwose, kuko ikibuga cyarahindutse.“
Bebe Cool niwe uherutse kwiyemerera ko mu muziki wa Uganda ashatse yatuma umuhanzi indirimbo ze zidakinwa kuri Radiyo na Televiziyo.
Byose byatagiye ubwo yari Live kuri TikTok, umwe mu bafana amushinja ko iyo hari umuhanzi ushatse guhangana nawe mu muziki ahita amukomanyiriza.
Bebe Cool nawe yahise yemera ko aziranye n’abantu benshi bakora kuri Radiyo na Televisiyo, ku buryo byamworohera kubabwira ntibacurange umuhanzi runaka.
Ibi yatangaje byatumye hari benshi bemeza ko uyu muhanzi yikunda atifuza ko hari abagira intambwe batera, ariko kandi ntiyigeze avuga niba hari umuhanzi yari yitendekaho akabuza abanyamakuru gukina indirimbo ze.