igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza
AMAKURU

Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 1:41 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Kimwe mu byifuzo bya nyuma Papa Francis yasize atanze ni uko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi mu gace ka Gaza, by’umwihariko mu gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Ibi byatangajwe na Vatican ku wa 4 Gicurasi 2025.

Vatican ivuga ko mbere y’uko Papa yitaba Imana, yasabye ko imodoka yakoresheje mu 2014 ubwo yasuraga hamwe mu hantu hatagatifu yahabwa umuryango wa Caritas w’i Yeruzalemu, kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza.

Iyi modoka iri kuvugururwa ku buryo izajya iba ifite ibikoresho bihagije mu gutabara abantu, nk’imiti, inkingo, abaganga, n’ibikoresho bisabwa mu kuvura inkomere.

Umuryango Caritas uvuga ko iyi modoka izakoreshwa mu bice byo muri Gaza bidafite amavuriro ndetse izoherezwa muri aka gace igihe hazaba hari agahenge.

Umujyanama mukuru wa Caritas muri Suède, Peter Brune, avuga ko iki gikorwa atari icy’ubugiraneza gusa, ahubwo ari n’ubutumwa ku batuye Isi.

Ati “Ntabwo ari imodoka gusa, ni ubutumwa bw’uko Isi itibagiwe abana bo muri Gaza.”

Papa Francis yasabye kenshi guhagarika imirwano hagati y’u Burusiya na Ukraine, no hagati ya Israel na Hamas, ndetse kuri Pasika yongeye kubigarukaho, mbere y’uko yitaba Imana.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Karongi: Abantu babiri barimo umugabo n’umukecuru bapfiriye mu rugomo
Next Article Trump yatangaje ko filimi zitari izo muri Amerika zigiye kujya zitanga umusoro wa 100%
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Real Madrid Umwami wa (La Remontada) Igarikiwe Iwayo

Mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kane k'irangiza mu Irushanwa rya UEFA Champions League wahuzaga ikipe ya Real Madrid…

2 Min Read
AMAKURU

Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka

Ingabo za Israel zifashishije intwaro karahabutaka zikaze zongeye kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas…

2 Min Read
AMAKURU

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro nyuma yo gusambanya abana babiri yaburiwe irengero

Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa umusore w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?