igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye
AMAKURU

Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 11, 2025 4:44 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Papa Leo XIV yasomye Misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, ibera muri Bazilika ya Sainte Marie Majeure, ahazwi nka Sainte Marie Majeure i Roma. Mbere y’uko ayisoma, yanyarukiye gusengera imbere y ishusho ya Bikira Mariya “Salus Populi Romani”, imwe mu nshusho zifite amateka akomeye muri Kiliziya

Nyuma y’iyo Misa, Papa Leo XIV yanageze ku mva ya Papa Francis yasimbuye, aho yongeye gusengera nk’uko yabikoze mbere y’uko atorwa, icyo gihe akiri mu itsinda ry’Abakardinali bari mu gikorwa cyo gutora Papa mushya.

Ubu butumwa bw’isengesho bwabaye igikorwa cy’umuhango gikomeye, kigaragaza ukwicisha bugufi no gushimira Imana ku nshingano zikomeye yahawe zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi.

Hateganyijwe ko Misa yo kumutura Imana nk’umuyobozi mushya wemewe wa Kiliziya Gatolika, izaba ku wa 18 Gicurasi 2025, saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Roma, ikabera ku rubuga rwa Mutagatifu Petero. Iyi Misa izaba itangiriro ry’imirimo ye ku mugaragaro nka Papa.

Ku wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi, Papa Leo XIV azagirana ikiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga, naho ku wa 16 Gicurasi, azakira abahagarariye ibihugu byabo i Vatican, abamenyeshe n’ubutumwa bwe nk’umuyobozi mushya.

Nk’uko bisanzwe, Papa aba ari Umuyobozi w’ikirenga wa Leta ya Vatican, akaba n’ushinzwe kuyobora Kiliziya, gukemura ibibazo biyivugwamo no guhagararira inyungu zayo mu ruhando mpuzamahanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
Next Article Umuhanzi Bruce melodie yitabiriye isabukuru ya boss wa Diamond Platinum
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Ingabo z’Uburundi n’abarwanyi ba Wazalendo bari kurebana ay’ingwe

Kuri ubu umwuka mubi urakomeje hagati y’ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro za Wazalendo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup

Nyuma yo y'uko Kaizer Chiefs ikinamo Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwari Fiacre, itsinze Orlando Pirates ibitego 2-1, ku mukino wa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Rayon Sports yibukije Munyakazi Sadate Ko atagira Umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadée yasubije ibitekerezo byatanzwe na Munyakazi…

2 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?