igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Pariki y’Akagera yitegura kwakira inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Pariki y’Akagera yitegura kwakira inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo
AMAKURU

Pariki y’Akagera yitegura kwakira inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 16, 2025 3:31 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziva muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere gifite umubare munini w’inyamaswa zinjizwa icyarimwe mu Rwanda

Izi nkura zishobora kugira ibiro bishobora kugera kuri toni ebyiri, zikazakora urugendo rwa kirometero 3,400 zigana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho zizasubizwa mu buzima busanzwe muri Pariki y’Akagera.

Mu itangazo yasohowe, n’ubuyobozi bwa pariki y’Akagera yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurinda no kubungabunga inkura, ndetse kigaragaza ubufatanye bukomeye bwashyizwe mu kubungabunga uru rusobe rw’ibinyabuzima.

Inkura zera zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zimaze igihe zugarijwe n’ibikorwa byo guhigwa n’icuruzwa ry’amahembe yazo, ku buryo byigeze gushyira mu kaga ko zashira burundu.

Amakuru aturuka mu Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Nkura (IRF) agaragaza ko hagati ya 2022 na 2023, icuruzwa ry’amahembe y’inkura muri Afurika ryazamutseho 4%, aho mu 2023 gusa hacurujwe amahembe arenga 586.

Inkura zera zo mu majyepfo zisigaye ku isi ni 17,000 gusa, nk’uko bitangazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku rusobe rw’ibinyabuzima (IUCN). Inkura zera zo mu majyaruguru zo zisa n’izazimye, kuko zisigaye ari ebyiri z’ingore gusa.

U Rwanda rwasubukuye gahunda yo gusubiza inkura muri Pariki y’Akagera mu 2017, ubwo hatuzwaga inkura zirabura 18 zaturutse muri Afurika y’Epfo, ku bufatanye na RDB n’umuryango wa Howard G. Buffett.

Mu 2021, u Rwanda rwongeye kwakira inkura zera 30, ziri mu murongo wo kongera ubwoko bw’inkura zitabaga zisanzwe mu Rwanda, kuko zahoze ziboneka muri Kenya, Uganda na Zambia.

Biteganyijwe ko izi nkura nshya 70 zizagera mu Rwanda mu mpera za Gicurasi 2025, bikaba bizongera imbaraga mu kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nicolas Sarkozy yakuweho igikomo k’ikoranabuhanga
Next Article Indirimbo ya Khalfan Govinda, Marina na Jay C yari yasibwe kuri You Tube yagaruwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ngoma: Umugabo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufungira umuturage iwe

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nkundumukiza Fiston, uri gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera icyaha akekwaho cyo gufungira mu…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira wa perezida wa Gabon

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, aho yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida…

2 Min Read
AMAKURU

Urukiko rwa Loni rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe atarabona igihugu kimwakira

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzikazi wari warihebeye Kitoko Bibarwa usigaye wibera mu Burayi

Umuhanzikazi Marie France Mpundu, umwe mu bahanzikazi bagezweho muri muzika nyarwanda muri iki gihe, yahishuye ko kuva akiri muto, by’umwihariko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?