igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame: “Uzashaka kudutegeka uko tubaho nzamubwira nti jya ikuzimu”
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame: “Uzashaka kudutegeka uko tubaho nzamubwira nti jya ikuzimu”
AMAKURU

Perezida Kagame: “Uzashaka kudutegeka uko tubaho nzamubwira nti jya ikuzimu”

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 8, 2025 1:27 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu butumwa bukomeye yatanze ku wa 7 Mata 2025 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazigera rwemera gutegekwa n’abandi uko rugomba kubaho, ndetse ashimangira ko uzagerageza kugena iby’u Rwanda yitwaje ibihano azamubwira ati “jya ikuzimu.”

Yabitangaje mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda ndetse n’abandi Banyafurika bakwiye guharanira kwigenga no kubaho batishyingikirije ku bandi, bateshwa agaciro cyangwa basabiriza.

Ati:

“Nta muntu n’umwe nasaba uburenganzira bwo kubaho. Tuzarwana, nintsindwa ntsindwe, ariko hari amahirwe menshi ni uko iyo uhagurutse ukarwana, ubaho. Ukabaho ubuzima bwiza bufite agaciro ukwiye.”

Perezida Kagame yanenze imyumvire y’ibihugu bikomeye bikomeza kugerageza gutegeka abandi uko babaho, bibicishije mu bihano cyangwa politiki zishingiye ku nyungu zabyo.

Yagize ati:

“Nzamubwira uwo ari we wese imbonankubone nti jya ikuzimu [go to hell] nihagira uza avuga ngo tugiye kukugenera ibihano. Iki? Jya ikuzimu. Ufite ibibazo byawe, genda uhangane na byo undekere ibyanjye.”

Yongeyeho ko ibyo u Rwanda rwagezeho atari impuhwe, ahubwo ari ubwitange n’imbaraga z’Abanyarwanda ubwabo. Yashimangiye ko isoni nyinshi azigira ku Banyafurika bemera gupfukamira, bagakora ibyo bategetswe, ndetse akagaragaza impungenge ku bayobozi b’ibi bihugu bakoreshwa nk’ibikoresho.

Ati:

“Ni gute igihugu cyifitiye umutungo kamere cyakagombye gukoresha giteza imbere abaturage, abayobozi bacyo bakawusahura mu gihe abaturage bicira isazi mu jisho?”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kudapfukamira agasuzuguro no kwirwanaho igihe cyose bibaye ngombwa.

“Ni ryari tuzavuga tuti birarangiye? Tugahaguruka tukirwanaho? Ntimugomba kwemera gufatwa uko mudakwiye, mugomba guhaguruka mukabaho mubereyeho agaciro kanyu.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Huye: RIB yataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga imibiri irenga 290 mu isambu ye
Next Article ”Hagize ikibi cyongera kuba cyaba kubanyarwanda bose si abanyepolitike gusa” Knowless Butera
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Meddy agiye guhurira n’Abanyarwanda bo muri Amerika mu gitaramo cya Rwanda Convention USA 2025
June 1, 2025
Perezida Kagame yashimiye PSG yegukanye igikombe cya Champions League
June 1, 2025
Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage b’i Macomia isoko rishya mu rwego rwo gufasha kuzahura ubukungu
June 1, 2025
Inzaghi ashobora kuva muri Inter nyuma yo gutsindwa na PSG
June 1, 2025
“Urushyi rwa Brigitte Macron si urwacu, kandi umugore iyo abikoze aba afite impamvu” Amagambo y’umuvugizi wa leta y’Uburusiya
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje impungenge zikomeye ku cyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gufunga…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Peter Okoye [Rudeboy] yahishuye ko ntako batagize ngo itsinda P-Square rigumeho ariko riranga rirasenyuka

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Peter Okoye, uzwi nka Mr P, yatangaje ko we n’impanga ye Paul Okoye, uzwi nka Rudeboy, batandukanye burundu…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano y’ikigo gicuruza amashusho cya StarTimes, akaba amwemerera gutambutsa filime…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabweho igitero gikomeye na M23 yifatanije na Twirwaneho

Amakuru aturuka mu gace ka Nyangenzi, kari muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?