igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye
AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 22, 2025 11:00 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, witabye Imana afite imyaka 88.

Amakuru y’urupfu rwa Papa Francis yatangajwe na Vatican mu gitondo cyo kuri uwo munsi, ivuga ko yazize guhagarara k’umutima no guturika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayobora Kiliziya Gatolika kuva mu 2013.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), yavuze amagambo yuzuye kumuha agaciro n’icyubahiro, ashimangira ko Papa Francis yari umuntu wihariye ku Isi.

Yagize ati: “Twababajwe n’urupfu rwa nyirubutungane, Papa Francis, wari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose,”.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yibukije uburyo Papa Francis yagize uruhare mu kongera kubaka umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byatumye habaho ikiragano gishya mu mubano mwiza hagati ya Kiliziya n’igihugu cyacu, ushingiye ku kuri, ubwiyunge, n’intego ihuriweho yo gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza.”

Yasoje yihanganisha abakristu bose n’abatuye Isi muri rusange: “Mu izina ry’Abaturarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatolika bo ku Isi yose.”

Mu mwaka wa 2017 Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko i Vatican, muri urwo ruzinduko, Papa Francis yakiriye Perezida Kagame mu biganiro byihariye byasize umubano wari waracumbagiye hagati ya Kigali na Vatican ugaruwe mu murongo mwiza.

Ni bwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika yemeye ku mugaragaro uruhare rwa bamwe mu bihayimana mu byaha byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Papa Francis yavuze amagambo akomeye:

“Turasabira imbabazi Imana ku byaha no ku gutsindwa kwa Kiliziya, ku bagize Kiliziya barimo abihaye Imana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi.”

Yakomeje agira ati: “ibyabaye bisiga icyasha isura ya Kiliziya”,

Yagaragaje umubabaro we bwite n’uw’Isi ya Gikirisitu, anihanganisha abarokotse n’abakomeje kubabara.

Papa Francis yabaye Papa kuva mu 2013, asimbuye Benoît XVI wari weguye. Yamenyekanye cyane kubera kwicisha bugufi, gukunda abakene, n’ubushake bwo kuvugurura Kiliziya. Yanditse amateka nk’umwe mu Bapapa bahindutse ijwi ry’abatishoboye n’abarengana.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ikipe y’igihugu amavubi bagiye gukina na ikipe ya Algeria
Next Article Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabweho igitero gikomeye na M23 yifatanije na Twirwaneho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

NTAZINDA Erasme umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yahagaritswe mu nshingano

Inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere. Ni mu itangazo aka…

1 Min Read
AMAKURU

Umusaza w’imyaka 71 yiyahuye kubera umugore yamucaga inyuma

Umusaza witwa Kanimba w’imyaka 71, utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, yakoze igikorwa gitunguranye ubwo yasimbukaga ku kiraro…

3 Min Read
AMAKURU

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe…

1 Min Read
AMAKURU

“Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.” – Perezida Paul Kagame

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Wa repubulika y’u…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?