Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yasohotse mu bitaro ku wa 26 Gicurasi 2025, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga kubera ikibazo cya muzunga. Uyu mukuru w’igihugu w’imyaka 79, yajyanywe kwa muganga ubwo yari amaze kumva atameze neza, maze abaganga basanga afite indwara ya labyrinthitis, iterwa no kubyimba igice cyo mu gutwi cy’imbere gifasha gutunganya ubushobozi bwo kumva no kugendera ku bipimo by’umubiri
Nk’uko byatangajwe n’ibitaro bya Sirio-Libanes biherereye i São Paulo, Perezida Lula yahawe isuzuma ryimbitse ririmo irikoreshejwe amashusho hamwe n’ibizamini by’amaraso, ariko nta kibazo gikomeye cyagaragaye.
Iyi ndwara yongeye kuburira impungenge abakunzi be, cyane ko ikomeje kwisunga ibindi bibazo by’ubuzima amaze iminsi ahanganye na byo. Muri ibi bihe, Perezida Lula arimo kwitegura kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Muri uko kwegera amatora, ibibazo by’ubuzima bya Perezida Lula byongeye kugarukwaho nyuma y’uko ku wa 19 Ukwakira 2024 yagwaga mu bwogero bwo mu rugo rwe i Brasília. Ibi byakurikiwe n’igihe yajyanywe mu bitaro i São Paulo, mu kwezi kwakurikiyeho, agasuzumwa bikagaragara ko afite kuva amaraso mu mutwe, bikamusaba kubagwa.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Lula ubu yasubiye mu rugo, ari koroherwa, ariko n’abamukunda baracyafite impungenge ku buzima bwe muri ibi bihe by’ingenzi bya politiki.