Ubushinjacyaha muri Koreya y’Epfo bwatangaje ko Moon Jae-in wayoboye iki gihugu kuva mu 2017 kugeza mu 2022 akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ikirego cya ruswa Moon Jae-in yarezwe gishingiye ku kazi kahawe umukwe we muri sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere.
Itangazo ry’ubushinjacyaha bwo mu karere ka Jeonju rivuga ko “Moon Jae-in yakiriye ruswa ya miliyoni 217 z’ama-Won (150.000 $) bigamije gufasha umukwe we kubona akazi mu kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere.”Ikirego kigaragaza ko umukwe wa Moon Jae-in yagizwe umuyobozi mukuru muri Thai Eastar Jet nyamara bigaragara ko nta nararibonye cyangwa ubumenyi afite mu bijyanye n’uyu mwuga.
Gisobanura ko yataga akazi inshuro nyinshi, ku buryo atubahirizaga inshingano. Ni mu gihe iyi sosiyete ngo yemeye guha akazi umukwe wa Moon Jae-in kugira ngo igire ubutoni kuko yari mu maboko y’ishyaka rye.
Ubushinjacyaha buvuga ko umushahara umukwe wa Moon Jae-in yahembwe kuva mu 2018 kugeza mu 2020 wose ufatwa nk’aho ari ruswa yahabwaga uyu mugabo wari umukuru w’igihugu.
Ishyaka Moon akomokamo ryamaganiye kure iki kirego rivuga ko ubushinjacyaha bukoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko ingufu bufite.
Moon Jae-in akurikiranywe mu nkiko nyuma y’uwamusimbuye ku butegetsi Yoon Suk Yeol uherutse kweguzwa, ndetse akurikiranwaho ibyaha birimo guteza imvururu bitewe n’iteka yashyizeho ko igihugu kiri mu bihe by’intambara ryamaze amasaha atandatu inteko ishinga amategeko ikarikuraho.
Yoon Suk Yeol aramutse ahamwe n’icyaha yahabwa igifungo cya burundu cyangwa icy’urupfu nubwo kuva mu 1997 kitagishyirwa mu bikorwa.