igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Moon Jae-in yarezwe ibyaha bya ruswa bishingiye ku guhesha umukwe we akazi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Moon Jae-in yarezwe ibyaha bya ruswa bishingiye ku guhesha umukwe we akazi
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Moon Jae-in yarezwe ibyaha bya ruswa bishingiye ku guhesha umukwe we akazi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 24, 2025 1:45 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ubushinjacyaha muri Koreya y’Epfo bwatangaje ko Moon Jae-in wayoboye iki gihugu kuva mu 2017 kugeza mu 2022 akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ikirego cya ruswa Moon Jae-in yarezwe gishingiye ku kazi kahawe umukwe we muri sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere.

Itangazo ry’ubushinjacyaha bwo mu karere ka Jeonju rivuga ko “Moon Jae-in yakiriye ruswa ya miliyoni 217 z’ama-Won (150.000 $) bigamije gufasha umukwe we kubona akazi mu kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere.”Ikirego kigaragaza ko umukwe wa Moon Jae-in yagizwe umuyobozi mukuru muri Thai Eastar Jet nyamara bigaragara ko nta nararibonye cyangwa ubumenyi afite mu bijyanye n’uyu mwuga.

Gisobanura ko yataga akazi inshuro nyinshi, ku buryo atubahirizaga inshingano. Ni mu gihe iyi sosiyete ngo yemeye guha akazi umukwe wa Moon Jae-in kugira ngo igire ubutoni kuko yari mu maboko y’ishyaka rye.

Ubushinjacyaha buvuga ko umushahara umukwe wa Moon Jae-in yahembwe kuva mu 2018 kugeza mu 2020 wose ufatwa nk’aho ari ruswa yahabwaga uyu mugabo wari umukuru w’igihugu.

Ishyaka Moon akomokamo ryamaganiye kure iki kirego rivuga ko ubushinjacyaha bukoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko ingufu bufite.

Moon Jae-in akurikiranywe mu nkiko nyuma y’uwamusimbuye ku butegetsi Yoon Suk Yeol uherutse kweguzwa, ndetse akurikiranwaho ibyaha birimo guteza imvururu bitewe n’iteka yashyizeho ko igihugu kiri mu bihe by’intambara ryamaze amasaha atandatu inteko ishinga amategeko ikarikuraho.

Yoon Suk Yeol aramutse ahamwe n’icyaha yahabwa igifungo cya burundu cyangwa icy’urupfu nubwo kuva mu 1997 kitagishyirwa mu bikorwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Muri Kenya hadutse ubushimusi bw’ibimonyo
Next Article Abanye-Congo bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange baragisahura
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Nahombye kuba ntarabaye umusirikare – Tom Close

D.r Muyombo Thomas ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Tom Close yavuze ko iyo ari kureba ifoto y’ababyeyi be bombi bambaye imyamabaro…

2 Min Read
AMAKURU

Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi

Ni Umugabo w’imyaka 53 yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi bwagaragaje ibigomba kugenderwaho ngo bufungure umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Leta y'Uburundi yatangaje ko izafungura umupaka uhuza iki gihugu n'u Rwanda mu gihe bazaba bamaze gushyikirizwa abarwanyi b'umutwe wa RED…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?