igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Museveni ashinja ibihugu byo mu Burengerazuba gukongeza intambara muri Ukraine
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Museveni ashinja ibihugu byo mu Burengerazuba gukongeza intambara muri Ukraine
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Museveni ashinja ibihugu byo mu Burengerazuba gukongeza intambara muri Ukraine

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 27, 2025 3:14 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ibitekerezo bye ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine, aho yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kugira uruhare rukomeye mu gukomeza gukongeza iyi ntambara aho kuyishakira umuti.

Mu butumwa yatangaje ku wa Gatandatu, Perezida Museveni yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bibogamiye cyane ku ruhande rwa Ukraine, aho kwitwara nk’abahuza cyangwa abashakira amahoro ibihugu birebwa n’amakimbirane. Yavuze ko ibyo bihugu byashoye imbaraga muri uru ruhande rudafasha gukemura ikibazo nyir’izina, ahubwo bigatuma intambara irushaho gukara.

Yagize ati: “Ntekereza ko Kyiv iri kuyobywa n’abantu batarebwa n’iyo ntambara. Bamwe mu bo mu Burengerazuba bw’Isi bakunda kwivanga muri gahunda z’ibindi bihugu. Aho kuba abahuza, barabogama kandi bakora amakosa menshi. Ni byo bikomeje guteza ibibazo byinshi, n’ino muri Afurika, aho bashyigikira impande zitarizo.”

Museveni yakomeje agaragaza ko ikibazo gikomeye ari uko ibi bihugu bitajya bifata umwanya wo gusobanukirwa imvo n’imvano y’amakimbirane, ahubwo bigahita bifata icyemezo cyo gushyigikira uruhande rumwe, nta gusesengura byakoze. Yibukije ko Ukraine n’u Burusiya byahoze ari igihugu kimwe mu gihe cyashize, bityo ko ibibazo byabo bikeneye kwitabwaho n’ubwitonzi nk’ubwo abantu bacunga amasezerano y’abashakanye bashaka gutandukana.

Yakomeje agira ati: “Iyo abantu bashakanye nyuma bakaza gutandukana, haragenzurwa. Bakagombye kuba baribajije ku buryo u Burusiya na Ukraine byatandukanye, niba koko byarakorewe ku mucyo no mu kuri.”

Museveni yagaragaje ko ukutumva neza ibibazo by’u Burusiya, no kudashaka gukemura amakimbirane mu buryo butabogamye, biri mu bikomeje gutiza umurindi intambara. Yasabye ko ibihugu by’i Burengerazuba byahindura uburyo bwabyo bwo gukemura amakimbirane, bikareka gushyira imbere ubushotoranyi cyangwa kubogama.

Yashoje asaba ibi bihugu kujya bifata umwanya wo gusuzuma neza ibibazo byose binyuze mu kureba ku mpande zombi, kugira ngo bashobore gufasha mu gukemura intambara, aho kuyihembera. Yavuze ko iyo nzira ari yo yonyine ishobora kurangiza burundu intambara iri mu Burayi no gukumira izindi ntambara mu bice bitandukanye by’isi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC
Next Article Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025
Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025

You Might Also Like

MU MAHANGA

Umugenzi yasubije indege inyuma ubwo yari ihagurutse ifashe ikirere.

Mu gihugu cya Indonesia umugenzi yatumye indege itagera aho yagombaga kujya ni nyuma y'uko yagerageje gufungura umuryango w'iyo ndege iri…

1 Min Read
Mu gihugu cya Mexique umukandida ku mwanya wa Meya yishwe yiyamamaza
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mexico: Umukandida yishwe ari mubikorwa byo kw’iyamamariza kuba Meya w’umujyi

Yesenia Lara Gutiérrez wari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Texistepec mu ntara ya Veracruz muri Mexique, yarashwe ahita…

1 Min Read
AMAKURU

Abasore babiri bafungiwe kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage, yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura buciye icyuho bwabereye mu Mudugudu wa Nkomagurwa,…

2 Min Read
AMAKURU

Yahise afungwa nyuma yo kubwira Yesu ko yiyogoshesha.

Muri Indonesia umuntu ukoresha urubuga rwa Tiktok ruri muzikunzwe cyane muri iyi minsi yatawe muri yombi nyuma yo gushira amashusho…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?