Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise ubushotoranyi ku Rwanda, amushinja guhonyora amasezerano yo kutazatera u Rwanda ibihugu byombi byagiranye kera.
Mu bihe bya vuba, by’umwihariko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Ndayishimiye akunze gutangaza amagambo agaragaza ko u Burundi bwiteguye intambara n’u Rwanda, arushinja kuba rurimo gutegura ibitero kuri icyo gihugu. Mu kiganiro aheruka kugirana na BBC, yongeye kubisubiramo, avuga ko nibiba ngombwa, u Burundi na bwo buzatera Kigali.
Yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu mutwe wa RED-Tabara. Gusa natwe turababwira ko nibaba bashatse gutera Bujumbura baciye muri Congo, i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 28 Werurwe, nyuma y’inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka ba DGPR mu karere ka Gakenke, Dr. Habineza yagaragaje ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye adakwiriye, cyane ko Abarundi n’Abanyarwanda ari abavandimwe basangiye byinshi.
Ati: “Biteye agahinda kubona Perezida w’u Burundi avuga amagambo nk’aya, kandi tuzi ko u Rwanda n’u Burundi turi abavandimwe. Abarundi bakomoka ku Rwanda, duhuje umuco n’ururimi ku kigero kiri hejuru ya 95%. Mu mateka, umwana w’umwami w’u Rwanda yagiye gutegeka u Burundi, abami b’ibihugu byombi bumvikana ko nta ntambara igomba kongera kuba hagati yacu.”
Dr. Habineza yibukije ko mu kinyejana cya 16, ku ngoma ya Mutara I Semugeshi w’u Rwanda na Mutaga II w’u Burundi, hashyizweho amasezerano y’uko nta gihugu kizongera gutera ikindi, mu rwego rwo guhagarika ubushotoranyi bwari bwarateje intambara zikomeye.
Yagize ati: “Abarundi n’Abanyarwanda bigeze kurwana bikomeye, cyane cyane mu mirwano yabereye mu Kirundo ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, hapfa ingabo nyinshi z’impande zombi. Aho ni ho haturutse izina ‘Kirundo’ kuko hari harunzwe imirambo myinshi. Kugira ngo birangire, abami b’ibihugu byombi bumvikanye ko nta ntambara izongera kubaho hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye anyuranyije n’ayo masezerano, nubwo atanditswe, kuko yari ayemejwe nk’ihame.
Ati: “Imyaka irenga 500 irashize ayo masezerano abayeho. None iyo Perezida w’u Burundi atangaza amagambo nk’ariya, aba ayishe ku mugaragaro. Ibibazo byose bihari hagati y’ibihugu byombi bikwiye gukemurwa mu mahoro, biciye mu biganiro, kuko urwango n’intambara nta cyo byageza ku Barundi n’Abanyarwanda.”