Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye, yagarutse ku rugendo rukomeye rw’ubuzima bwe yanyuzemo akiri muto, aho yabaye mayibobo i Dar es Salaam muri Tanzaniya, atagira aho aba, yambaye umwenda umwe, nta cyo kurya, ndetse ngo yigeze no kwiba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Intumwa, wo mu Burundi, aho yasobanuye inzira y’umusaraba yaciyemo mbere yo kugera ku rwego rwo kuba umukuru w’igihugu.
Ndayishimiye avuga ko yoherejwe na CNDD-FDD, umutwe w’inyeshyamba, kujya guhura na Léonard Nyangoma, wari uyoboye urugamba icyo gihe, kugira ngo baganire ku makimbirane yari mu buyobozi bw’umutwe. Ariko ngo aho kugirana ibiganiro byubaka, Nyangoma yamwangiye kumva ibyifuzo byo gusubirana, amusaba gukomeza kumutega amatwi.
Yagize ati: “Nahise menyesha abari mu Burundi ko ibiganiro byanze, barambwira bati: ‘Nta yindi nzira, tumukureho tuzane undi dushobora gukorana.’ Ni bwo Nyangoma yasimbuwe na Ndayikengurukiye.”
Nyuma y’iyo nkubiri, hatangiye gukekwa umugambi wo kubagirira nabi. We n’itsinda bari kumwe bashinjwe gushaka kwica impunzi z’Abarundi, bavugaga ko ari abasirikare ba Perezida Buyoya. Baje gufungwa, ariko nyuma bararekurwa.
Akimara kurekurwa, bagenzi be bongeye gufatwa n’inzego z’umutekano, we arabacika. Inzu bari bacumbitsemo irafungwa, bituma abura aho aba. Nibwo yatangiye kurara hanze, aba umwana wo ku muhanda.
Yagize ati: “Mba umwana wo mu muhanda, utagira aho ava n’iyo ajya. Ariko ndabizi neza ko nubwo nari nta faranga, ntawandushaga kurya. Nari mfite umwambaro umwe, isogisi rimwe, inkweto imwe, ariko nararyaga.”
Yavuze ko yacaga ku bantu, abona ibyokurya abikuye mu mayeri n’ubwenge, kugeza igihe umuryango w’abantu b’abagiraneza wamutoraguye, ukamujyana iwabo, bakamwitaho, bakamuha ibyo kurya n’icumbi.
Uwo muryango wanakurikiranye ikibazo cy’abari bafunzwe, bararekurwa, basanga Ndayishimiye ari kumwe n’abo bantu bameze nk’aboherejwe n’Imana.
Mu gihe yari mu buzima bwo gushaka icyo gukora, Ndayishimiye yafashe umwanzuro wo gushinga ikinyamakuru yise “Intumwa”, cyari kigamije kugeza ku mpunzi ziri muri Tanzaniya n’Abanyarwanda amakuru ajyanye n’ibiri kubera ku rugamba.
Ariko ikibazo cyari uko nta bikoresho n’amikoro yari afite. Avuga ko we n’abo bari kumwe bafashe icyemezo cyo kwiba mudasobwa n’ibindi bikoresho by’itumanaho muri Ambasade y’u Burundi i Dar es Salaam.
Ati: “No kuri BBC abibuka, byavuzwe ko hari abantu bibye muri Ambasade, hhhh.”
Yatangiye yandika ipaji imwe gusa, ayicuruza hirya no hino mu mujyi wa Dar es Salaam. Nyuma yaje kubona abafatanyabikorwa bamufasha kugura ibikoresho, atangira gusohora impapuro nyinshi, kugeza aho ‘Intumwa’ yageraga no mu Burundi mu ibanga rikomeye.
Mu kiganiro cye, Ndayishimiye yavuze ko nta kazi atakoze; Yabaye umukarani wikorera imizigo, yabumbye amatafari, yakoraga nk’umuyede mu bwubatsi n’utundi dutwe twose twamufashaga kubaho.
Perezida Ndayishimiye ashimangira ko ubuzima yabayemo bwamwigishije kudacika intege. Abwira urubyiruko ndetse n’abaturage bose kwihangana no kwizera ko ahari ubushake n’umuhate, ibintu byose bishoboka.
Yagize ati: “Iyo ubona ibintu bidashoboka, hari igihe byanga bikaza gukunda. Ntuzigere ucika intege.”
Ibi byose abitangaza mu gihe hari abavuga ko akunze kugaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima bushaririye, nka bumwe mu buryo bwo kugaragariza abaturage ko nawe igihugu cyamugoye igihe kirekire, ari na ko abashishikariza kwihangana no gukomeza urugamba rwo kwiyubaka.