igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Ndayishimiye yahishuye urugendo rwe rw’ubuzima bwo kuba mayibobo, yanibye muri Ambasade bica kuri BBC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Ndayishimiye yahishuye urugendo rwe rw’ubuzima bwo kuba mayibobo, yanibye muri Ambasade bica kuri BBC
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye yahishuye urugendo rwe rw’ubuzima bwo kuba mayibobo, yanibye muri Ambasade bica kuri BBC

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 20, 2025 8:47 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye, yagarutse ku rugendo rukomeye rw’ubuzima bwe yanyuzemo akiri muto, aho yabaye mayibobo i Dar es Salaam muri Tanzaniya, atagira aho aba, yambaye umwenda umwe, nta cyo kurya, ndetse ngo yigeze no kwiba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Intumwa, wo mu Burundi, aho yasobanuye inzira y’umusaraba yaciyemo mbere yo kugera ku rwego rwo kuba umukuru w’igihugu.

Ndayishimiye avuga ko yoherejwe na CNDD-FDD, umutwe w’inyeshyamba, kujya guhura na Léonard Nyangoma, wari uyoboye urugamba icyo gihe, kugira ngo baganire ku makimbirane yari mu buyobozi bw’umutwe. Ariko ngo aho kugirana ibiganiro byubaka, Nyangoma yamwangiye kumva ibyifuzo byo gusubirana, amusaba gukomeza kumutega amatwi.

Yagize ati: “Nahise menyesha abari mu Burundi ko ibiganiro byanze, barambwira bati: ‘Nta yindi nzira, tumukureho tuzane undi dushobora gukorana.’ Ni bwo Nyangoma yasimbuwe na Ndayikengurukiye.”

Nyuma y’iyo nkubiri, hatangiye gukekwa umugambi wo kubagirira nabi. We n’itsinda bari kumwe bashinjwe gushaka kwica impunzi z’Abarundi, bavugaga ko ari abasirikare ba Perezida Buyoya. Baje gufungwa, ariko nyuma bararekurwa.

Akimara kurekurwa, bagenzi be bongeye gufatwa n’inzego z’umutekano, we arabacika. Inzu bari bacumbitsemo irafungwa, bituma abura aho aba. Nibwo yatangiye kurara hanze, aba umwana wo ku muhanda.

Yagize ati: “Mba umwana wo mu muhanda, utagira aho ava n’iyo ajya. Ariko ndabizi neza ko nubwo nari nta faranga, ntawandushaga kurya. Nari mfite umwambaro umwe, isogisi rimwe, inkweto imwe, ariko nararyaga.”

Yavuze ko yacaga ku bantu, abona ibyokurya abikuye mu mayeri n’ubwenge, kugeza igihe umuryango w’abantu b’abagiraneza wamutoraguye, ukamujyana iwabo, bakamwitaho, bakamuha ibyo kurya n’icumbi.

Uwo muryango wanakurikiranye ikibazo cy’abari bafunzwe, bararekurwa, basanga Ndayishimiye ari kumwe n’abo bantu bameze nk’aboherejwe n’Imana.

Mu gihe yari mu buzima bwo gushaka icyo gukora, Ndayishimiye yafashe umwanzuro wo gushinga ikinyamakuru yise “Intumwa”, cyari kigamije kugeza ku mpunzi ziri muri Tanzaniya n’Abanyarwanda amakuru ajyanye n’ibiri kubera ku rugamba.

Ariko ikibazo cyari uko nta bikoresho n’amikoro yari afite. Avuga ko we n’abo bari kumwe bafashe icyemezo cyo kwiba mudasobwa n’ibindi bikoresho by’itumanaho muri Ambasade y’u Burundi i Dar es Salaam.

Ati: “No kuri BBC abibuka, byavuzwe ko hari abantu bibye muri Ambasade, hhhh.”

Yatangiye yandika ipaji imwe gusa, ayicuruza hirya no hino mu mujyi wa Dar es Salaam. Nyuma yaje kubona abafatanyabikorwa bamufasha kugura ibikoresho, atangira gusohora impapuro nyinshi, kugeza aho ‘Intumwa’ yageraga no mu Burundi mu ibanga rikomeye.

Mu kiganiro cye, Ndayishimiye yavuze ko nta kazi atakoze; Yabaye umukarani wikorera imizigo, yabumbye amatafari, yakoraga nk’umuyede mu bwubatsi n’utundi dutwe twose twamufashaga kubaho.

Perezida Ndayishimiye ashimangira ko ubuzima yabayemo bwamwigishije kudacika intege. Abwira urubyiruko ndetse n’abaturage bose kwihangana no kwizera ko ahari ubushake n’umuhate, ibintu byose bishoboka.

Yagize ati: “Iyo ubona ibintu bidashoboka, hari igihe byanga bikaza gukunda. Ntuzigere ucika intege.”

Ibi byose abitangaza mu gihe hari abavuga ko akunze kugaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima bushaririye, nka bumwe mu buryo bwo kugaragariza abaturage ko nawe igihugu cyamugoye igihe kirekire, ari na ko abashishikariza kwihangana no gukomeza urugamba rwo kwiyubaka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu birindiro bwa SADC hasanzwemo FDRL, FARDC hamwe na Wazalendo
Next Article Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye

Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyamasheke yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye, bamusanze aho yari…

1 Min Read
AMAKURU

U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba

Umudepite uri muri komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine yatangaje ko u Burusiya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kera kabaye Putin yemeye kuganira na Ukraine

Perezida w’u Busiya Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bwiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine butabanje gushyiraho amananiza. Prezida w’U Burusiya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Itora rya 1 ryasize Papa mushya atabonetse

Amatora y'Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis, yabaye kuri uyu wa Gatatu, Taliki 07 Gicurasi, asize…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?