Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko General Godfroid Niyombare ategura igitero ku Burundi afashijwe n’igihugu cy’u Rwanda. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yasubizaga ibibazo bijyanye n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri icyo kiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubwo igitero kizaba kigabwe ku gihugu cye, amahanga azakeka ko ari Abarundi bagabye igitero, nyamara ari u Rwanda ruzaba rubigizemo uruhare rufatika. Yavuze ko u Rwanda ruzitwaza izina rya General Niyombare, akaba ari rwo ruzaba ruri inyuma y’icyo gikorwa.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko mu gihe u Rwanda rwakora ibyo abashinja, Abarundi bose bazahaguruka bakarwanya icyo gihugu bivuye inyuma. Yanavuze ko u Rwanda rwari rukwiye gutanga abarwanyi ba Red-Tabara rucumbikiye, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Gusa, u Rwanda rwagiye ruhakana inshuro nyinshi ibyo rushinjwa, ruvuga ko nta mutwe urwanya u Burundi rufasha cyangwa rucumbikiye, ndetse ko nta nyungu rubifitemo. Ahubwo, u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR, urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Red-Tabara nawo uherutse kwamagana ibyo ushinjwa na Leta y’u Burundi, uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.
Perezida Ndayishimiye asoza avuga ko niba u Rwanda rwifuza kuzahura umubano w’ibihugu byombi, rugomba kubahiriza ibyo u Burundi busaba, nko kudafasha uwo mutwe. Yongeraho ko u Burundi na bwo bwiteguye kubahiriza ibyo u Rwanda rubusaba, birimo kutagirana umubano na FDLR.
General Godfroid Niyombare, ushinjwa gutegura igitero kuri Leta y’u Burundi, ni we wayoboye igikorwa cyo kugerageza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, igikorwa kitageze ku ntego. Nyuma yaho, we n’abamushyigikiye bahungiye hanze y’igihugu, aho bivugwa ko yaba yarahungiye mu Rwanda.