Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yijeje abaturage be ko bagiye kwinjira mu bihe bishya by’amahoro n’ituze, nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyabo gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke n’intambara z’urudaca.
Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje nyuma y’aho Repubulika ya Demokarasi ya Congo isinyiye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, agamije gushyiraho umurongo uhamye w’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, kubungabunga umutekano, no kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Kinshasa ku wa 25 Mata 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Kayikwamba Wagner, na mugenzi we w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe. Icyo gikorwa cyabereye imbere ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, wari witabiriye nk’umuhuza n’umusesenguzi w’impande zombi.
Mu butumwa Perezida Tshisekedi yagejeje ku baturage ku wa kabiri, ubwo yakiraga mugenzi we wa Guinea-Bissau, Perezida Umaro Sissoco Embaló, yavuze ko ayo masezerano ari ikimenyetso simusiga cy’intambwe ikomeye igihugu cye gitangiye mu rugendo rwo kugera ku mahoro arambye.
Yagize ati: “Ni umuhigo nahaye abaturage banjye ko nzabashakira amahoro nyayo kandi arambye. Ubu ndashimira Imana ko tugeze aho gutangira kubona impinduka. Ndabizeza ko ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyacu tugiye kukirwanya dufatanyije n’abandi, kandi kizahinduka amateka. Intego yanjye ni iyo, kandi ni cyo cyifuzo cyanjye gikomeye.”
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahise zisaba impande zombi, ari zo u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gutegura umushinga w’amasezerano arambuye bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025. Uwo mushinga uzasuzumwa, hanyuma amasezerano y’amahoro y’igihe kirekire ashyirweho umukono mu buryo bwemewe.
Iyi gahunda itangajwe mu gihe hari icyizere cyinshi cy’uko ibihugu byombi bishobora kugera ku mwanzuro uhamye, bikongera kubana mu mahoro no kubaka iterambere rirambye mu karere.