Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye kongera igihe cy’ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Burayi, kikazagera ku itariki ya 9 Nyakanga 2025.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yari yatangaje ko ashobora gushyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa biturutse mu Burayi, nyuma yo kutanyurwa n’umuvuduko muke w’ibiganiro byahuzaga impande zombi.
Icyo cyemezo cyari gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Kamena 2025.
Icyakora Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yahise yihutira guhamagara Trump kuri telefoni, amwizeza ko “impande zombi zizakomeza gukorera hamwe kugira ngo zishake igisubizo gihuriweho.”
Ibi byatumye Trump acururuka, yongera igihe cy’ibiganiro, ubusanzwe cyari kuzarangira ku itariki ya 8 Kamena. Uyu muyobozi yari yarashyizeho umusoro wa 20% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka mu Burayi, aza kuwugabanya awugeza ku 10% nyuma y’uko u Burayi bwemeye ibiganiro.