igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gihugu cya RDC, yemeza ko atakizi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gihugu cya RDC, yemeza ko atakizi
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gihugu cya RDC, yemeza ko atakizi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 24, 2025 11:16 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu kiganiro cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yongeye kuvuga amagambo akomeye yateje impaka, ubwo yatangazaga ko atazi neza icyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari cyo, ariko ko ayizi nk’igihugu abantu benshi baturukamo binjira muri Amerika.

Trump yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ubwo yari mu ruzinduko muri Amerika. Baganiraga ku bibazo by’abimukira, maze Trump agaruka ku mubare w’abava muri Afurika, by’umwihariko abo yise “abaturuka muri Congo”, abashinja kuba ari abagizi ba nabi, bamwe muri bo bakaba bafungiye mu magereza y’ibihugu bakomokamo.

Yagize ati: “Urabizi, bafungiye mu magereza ku isi hose, abandi barabarekuye. Si muri Amerika y’Epfo gusa, ku isi yose. Congo na Afurika… abantu benshi, benshi baturuka muri Congo. Sinzi Congo icyo ari cyo, ariko baturutse muri Congo.”

Aya magambo ya Trump yateje impaka zikomeye cyane cyane mu gihe RDC iri mu bihe bikomeye by’ubukungu n’umutekano, aho intambara z’uburasirazuba zatumye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahunga, bamwe bakajya no gushaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RDC, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka Cobalt, Lithium na Cooper, cyagiye kivugwa cyane mu biganiro mpuzamahanga ku bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’amasoko y’ingufu. Ariko kandi, imicungire mibi y’iyi mitungo, ruswa, n’imvururu za politiki zatumye abaturage bayo benshi baguma mu bukene, bituma igihugu kibonwa nabi mu maso y’amahanga.

Aya magambo ya Trump yagaragaje uburyo adaha agaciro RDC nk’igihugu, ndetse n’uruhare cyagira mu guharanira iterambere rusange, cyane ko kugeza ubu Amerika ifite inyungu zifatika muri ako karere, cyane binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano n’inyungu zishingiye ku bukungu.

Trump yakomeje kunenga bimwe mu bihugu bya Afurika, avuga ko bikomeza kwakira inkunga za Amerika kandi bidatanga umusaruro. Mu kwezi kwa gatatu gushize, ubwo yavugaga kuri Lesotho, yavuze ko ari igihugu kitazwi, anenga uburyo Amerika ikomeza kugiha inkunga.

Nubwo asa n’uwita kuri Afurika mu buryo bw’urwenya cyangwa kwigamba, Trump yigeze gutangaza ko mu bategetsi ba Afurika, uwo yemera ari Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Yavuze ko Kagame ari we wenyine wakoze ibigaragara mu gihugu cye, mu gihe abandi baperezida bose bo muri Afurika, we yabakubye “na zero.”

Iyi myitwarire ya Trump, nk’uko byagiye bigaragazwa mu bihe bitandukanye, ikomeje guterwa urujijo n’abasesenguzi b’imibanire mpuzamahanga, bamwe bakayifata nk’ivangura no gusuzugura umugabane wa Afurika.

Icyakora, hari n’abavuga ko amagambo ye akwiye gufatwa nk’isomo ku bayobozi b’ibihugu bikennye, cyane cyane birimo ibibazo by’imiyoborere, kwikubira umutungo, n’ivangura, aho abaturage basigara nta cyo bibamariye mu gihe ibihugu byabo bikize ku mutungo kamere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Muri White house ishyamba si ryeru namba
Next Article Rurageretse hagati ya Perezida wa Amerika Donald Trump na Volodymyr Zelensky wa Ukraine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Impamvu yatumye ingabo za Uganda zigera muri Congo zikakiranwa ibyishimo byinshi

Ku cyumweru, tariki ya 30 Werurwe, abaturage bo mu mujyi wa Bule, umurwa mukuru w’akarere ka Bahema Badjere mu Ntara…

1 Min Read
AMAKURU

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba…

3 Min Read
AMAKURU

Ibaruwa yanditswe n’umwe mu bari mu bwato bwa Titanic mbere y’uko burohama yaguzwe miliyoni 566 Frw

Ibaruwa yanditswe n’umwe mu bari mu bwato bwa Titanic mbere y’uko burohama, yagurishijwe ibihumbi 399 $, ni ukuvuga arenga miliyoni…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Uganda: Umugabo umaze kubyara abana 102, ubu yiyemeje kuboneza urubyaro

Ni uwitwa Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?