Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwagize uruhare mu makosa ya diplomasi, ashinja iyi guverinoma kuba “iy’ubucuruzi” no kungukira mu makimbirane yo mu karere, by’umwihariko binyuze mu mikoranire na M23, RSF (Rapid Support Forces) yo muri Sudani, ndetse no kwivanga mu bibazo bya Sudani y’Epfo.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na KTN News mu ijoro ryo ku wa Mbere, Gachagua yavuze ko Perezida Ruto yakunze kugirana imikoranire yihariye n’imitwe irwanya ubutegetsi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, akamushinja kuba ari we nyirabayazana w’uruhare rwa Kenya mu bibazo bya Sudani.
“Komanda nyakuri wa RSF si Hemedti, ni Ruto, kuko umutwe w’inyeshyamba ntushobora gukora udafite amafaranga,” ni ko Gachagua yabivuze, ashimangira ko Ruto afasha RSF binyuze mu bucuruzi bwa zahabu.
Yavuze ko mu 2023, Ruto yamusabye gufasha kwakira Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, umuyobozi wa RSF, amutumira mu izina rye kugira ngo atagaragara nk’umuturanyi umufasha mu buryo bweruye. Gachagua yavuze ko yabanje kwemera, ariko ubwo yasabwaga kongera kubikora, yarabyanze.
“Yambwiye ati: ‘Uzi amafaranga nzatakaza nutabikora?’”
Gachagua yavuze ko nyuma yo kwanga, ubuyobozi bwahimbye umukono we kugira ngo Hemedti asubire muri Kenya, ariko uruzinduko rwarahagaritswe nyuma y’uko ibintu byarushijeho kuzamo umwuka mubi hagati ye na Ruto. Yongeyeho ko Ruto yigeze kumubwira ati:
“Uzambona! Uri umuntu ugoye. Ikosa rikomeye nakoze mu myaka 35 ni wowe.”
Gachagua yanashinje Ruto kuba yarakoresheje uburyo bwa diplomasi ya Kenya mu koroshya iyinjizwa ry’ zahabu ivuye muri Sudani, igasukurwa i Nairobi, hanyuma igacuruzwa mu Burasirazuba bwo Hagati. Avuga ko amafaranga avuyemo akoreshwa mu kugura intwaro, zikoreshwa mu kwica abagore n’abana.
“Iyi ni guverinoma y’ubucuruzi. Politiki y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yarangiritse kubera inyungu z’ubucuruzi,” niko yabivuze.
Gachagua yasabye Umuryango Mpuzamahanga guhagarika kwibanda kuri Hemedti ahubwo bagashyira Ruto mu majwi, bamusaba ibisobanuro ku ruhare rwe muri ibi bikorwa.
Yongeye kandi gushinja Ruto kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri DRC, aho yavuze ko afitanye isano y’ubucuruzi na M23, by’umwihariko binyuze mu bucuruzi bwa zahabu.
Yatangaje ko Ruto kandi afite amasezerano y’ubucuruzi ku giti cye na Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani, aho bagiranye amasezerano muri hotel i Mombasa izwi nka Dolphin Hotel, umushinga bombi bahuriyeho.
Gachagua yavuze ko ibyo bikorwa bya Ruto bishobora gutera ibibazo mu mubano Kenya ifitanye n’ibihugu nka Serbia n’u Burusiya, asaba ko amahanga yakurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya Ruto bigamije inyungu bwite ku nyungu z’igihugu.
“Niba koko bishyizwe ahabona, Ruto agomba kureka gufasha Hemedti,” ni ko Gachagua yasoje avuga.