Vladimir Zeresky yatangaje ko ahagaritse urugendo yarari kugirira mu gihugu cya Afrika y’epfo bitunguranye nyuma yo kumva ko igihugu cye kimerewe nabi n’abarusiya
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bikomeye hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) mu murwa mukuru Kyiv, bihitana abantu icyenda, abandi bagera kuri 70 barakomereka.
Ibi bitero byabaye mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yari mu ruzinduko muri Afurika y’Epfo. Yahageze mu gitondo cyo kuri uwo munsi, aho yahise abonana na Perezida Cyril Ramaphosa mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu byombi.
Nyuma y’iyo nama, Perezida Zelensky yatangaje ko agiye guhita asubira mu gihugu cye vuba na bwangu, kubera ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage b’igihugu cye.
Uruzinduko rwe rwari rugamije guteza imbere umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu by’ubukungu n’umutekano hagati ya Ukraine n’Afurika y’Epfo, ariko rurasozwa rutarangiye kubera umutekano mucye mu gihugu cye.
Mu busanzwe igihugu cya Afrika yepfo kiri muubigize umuryango wa BRICS uhuriweho n’uburusiya, ubushinwa, Brazil,Iran hamwe niyo Afrika y’epfo, iki gihugu kandi kiri mubikomeye mu byagisirikare aha ku mugabane w’Afrika.