Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata ushinzwe umutekano kuri sitade wagaragaye mu mashusho atega umwe mu bari bitabiriye umukino wa Rayon Sports na Police FC akikubita hasi ku girango aryozwe iyi myitwarire idahwitse.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025, nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Police FC na Rayon Sports, ari n’aho iyi nyifato y’ushinzwe umutekano kuri sitade yagaragariye.
Ubwo abafana ba Rayon Sports bishimiraga intsinzi bari bamaze kugira y’igitego kimwe ku busa(1-0) , umwe mu bafana ba Rayon Sports(yari yambaye umwambaro wayo) yarimo yiruka asankuwishimira intsinzi atambikwa ukuguru n’ushinzwe umutekano yikubita hasi ( yamukubise umutego).
Polisi y’u Rwanda mu gusubiza ubutumwa bwa Angeli Mutabaruka yari yanditse kuri X yibaza niba ataratabwa muri yombi , yagize Iti: “Muraho, umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium yamaze gufatwa kugirango akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze!”
Mu minsi ishize nibwo Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ ushinzwe umutekano ku kibuga , Bonnie Mugabe, yakebuye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nyuma y’ibyari byabereye kuri sitade Umuganda mu mukino wa Marine FC na Rayon Sports, icyo gihe hagaragaye abasirikare bambaye impuzankano zabo ndetse bafite nabimwe mu bikoresho byabo, aho yibukije FERWAFA kubahiriza ibyo baba barize mu mahugurwa ajyanye no gucunga umutekano kuri sitade.