igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
AMAKURU

Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 22, 2025 10:05 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, yafashe ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa NPK 17-17-17 ipima Kg 500 nyirayo yageragezaga kuyambutsa umupaka agiye kuyigurisha magendu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa moya n’igice, mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Hehu mu murenge wa Bugeshi, nyuma y’uko nyirayo yatorotse akimara kubona ko yatahuwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo iyi fumbire ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyabereye hafi y’ahahoze hakoreshwa nk’umupaka hazwi ku izina rya Gasizi, nyuma y’uko twahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari abantu barimo kwambutsa ifumbire mvaruganda bayijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bwa magendu.”

Yakomeje agira ati: “Twakurikiranye aho bayivanaga, mu rugo rw’umuturage uhatuye wahise wiruka agatoroka akimara kubona inzego z’umutekano, tuhasanga imifuka 20 y’ifumbire yo mu bwoko bwa NPK, ipima ibiro 500 yose hamwe, irafatirwa mu gihe hagishakishwa nyirayo.”

SP Karekezi avuga ko ifumbire mvaruganda abaturage bayihabwa ku nkunga ya Leta mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, uretse no kuyitunda bayijyana mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu, batemerewe kuyigurisha kandi n’umucuruzi uyicuruza agomba kuba yarabiherewe uburenganzira.

Yongeye kwibutsa abishora mu bucuruzi bwa magendu ko bugira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu bitewe n’uko imisoro iba inyerejwe ari yo igihugu gikoresha mu kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bityo ibikorwa nk’ibyo bidashobora kwihanganirwa kandi bizakomeza kurwanywa ku bufatanye n’abaturage.

Ifumbire yafashwe yashyikirijwe ikigo APTC (Agro-Processessing Trust Corporation Ltd) gishinzwe kugenzura uburyo inyongeramusaruro zunganiwe na Leta zigezwa ku bahinzi mu turerere twose tw’igihugu, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare muri ubu bucuruzi butemewe bigikomeje.

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 500 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza
Next Article Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025
Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
May 22, 2025
Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
May 22, 2025
Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
May 22, 2025
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Trump agiye kwirukana intasi za Amerika

Ubutegetsi bwa Trump burateganya kugabanya abakozi bakora mu Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza, CIA, no mu zindi nzego z’ubutasi muri gahunda ikomeje…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Yashinje u Rwanda Gufasha General Niyombare Gutera u Burundi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko General Godfroid Niyombare ategura igitero ku Burundi afashijwe n’igihugu cy’u Rwanda. Ibi…

2 Min Read
AMAKURU

Yafatanwe ibiro 67 byose by’urumogi aho rwari ruvanwe muri Congo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi Hakizimana Modeste w’imyaka 45, akekwaho kwinjiza mu gihugu ibilo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Barack Obama n’abandi banyapolitiki, bifurije Joe Biden yasimbuye ku butegetsi kurwara…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?