igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto
AMAKURU

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 1:50 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku baturage b’ahitwa i Kehancha, ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

Umwe muri abo bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye adatangazwa, kubera uburemere bw’iyo dosiye akurikiranye, yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo niba hari n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo gikorwa kigayitse, cyo guhungabanya umutekano w’Umukuru w’igihugu nabo bafatwe.

Yongeyeho ko icyo gikorwa hagendewe ku byavuye mu iperereza ry’ibanze, gishobora kuba cyakozwe n’abafana b’Abadepite babiri batavuga rumwe na Perezida Ruto, bakomoka aho Perezida yari yasuye, bityo kikaba cyarapanzwe na mbere y’uko urwo ruzinduko rwa Perezida Ruto muri ako gace ruba.

Yagize ati “Turi hafi guta muri yombi ukekwaho kuba nyirabayazana mukuru, bivugwa ko ari we wateguye umugambi wose”.

Perezida Ruto watewe urukweto yari muri Kawunti ya Migori, arimo asobanurira abaturage ibijyanye na gahunda zitandukanye za Guverinoma ye, hanyuma umuntu utarahise amenyekana, wari mu baturage barimo bumva ijambo rya Perezida, amutera urukweto, agamije kurumutera mu isura cyangwa se ku mutwe, ariko ku bw’amahirwe, Perezida Ruto ashobora kwikingira arutangirisha ukuboko ntirwamugera mu maso.

Icyo gikorwa kikimara kuba, Perezida Ruto yabaye nk’uhagarika imbwirwaruhame ye mu kanya gato, ariko nyuma arayikomeza.

Icyo gikorwa kidasanzwe kandi cyo kwibasira Perezida Ruto, cyabaye mu gihe abantu batandukanye batavuga rumwe na we, bakomeje kunenga imikorere ya Guverinoma ye, ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage, nyuma yo kugera ku butegetsi, kandi mu gihe cyo kwiyamamaza hari ibyo yari yemereye abaturage ko azabikora nibamutora.

Nyuma y’imyigaragarambyo yo mu 2024, yakozwe ahanini n’urubyiruko rwo muri Kenya, rwamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto, ruvuga ko butashoboye gukemura ikibazo cy’ubuzima aho muri Kenya, Perezida Ruto yahinduye Guverinoma ye, ashyiraho inshya, yongeramo Abaminisitiri baturuka mu ishyaka rikomeye mu yatavuga rumwe na we rya ODM riyobowe na Raila Odinga, hagamijwe kugabanya igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump yatangaje ko filimi zitari izo muri Amerika zigiye kujya zitanga umusoro wa 100%
Next Article Umugore yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba…

2 Min Read
AMAKURU

Kenya: Abasore b’Ababiligi bafatiwe mu bucuruzi butemewe bw’ibimonyo baciwe 7.700$

Abasore b’Ababiligi basanganwe ibimonyo, abayobozi bavuga ko byari bigenewe amasoko y’i Burayi na Aziya, mu buryo bugaragara bw’ubucuruzi butemewe buri…

2 Min Read
AMAKURU

James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump

James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ari gukorwaho ipererezi n’Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye, birimo Repubulika ya Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga zimwe muri Ambasade na za Consulats zayo zikorera mu bihugu bitandukanye byo ku…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?