igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Pop Francis yamaze kuva mu buzima nk’uko bitangajwe na Vatican
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Pop Francis yamaze kuva mu buzima nk’uko bitangajwe na Vatican
AMAKURU

Pop Francis yamaze kuva mu buzima nk’uko bitangajwe na Vatican

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 21, 2025 11:17 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umushumba wa Catholic Pop Francis wari umaze igihe arwaye yamaze gushiramo umwuka azize indwara y’umusonga wo mu bihaha

Umushumba wa Kiriziya Cotholic Pop Francis yamaze gushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Vatican, Uyu mushumba yari amaze igihe arwaye indwara y’umusonga wo mu bihaha indwara yatangiye ku murembya mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 akaba ari nayo yazize.

Pop Francis yavukiye mu gihugu cya Argentina, muri Amerika Y’epfo avukira mu gace kitwa Buenos Aires, ahagana 1936 amazina yiswe n’ababyeyi ni Jorge Mario Bergoglio akaba avuka bimwe mu byamuranze ari ugukunda gusenga cyane ko yabitojwe n’ababyeyi. Uyu mu papa bimwe mubyo yihariyeho hari ukubariwe papa wa mbere wavuye ku mugabane wa Amerika y’epfo ubundi ibintu bidakunze kubaho cyane. Nubwo yavukiye mu murwa mukuru wa Argentine ariwo Buenos Aires gusa ababyeyi be bombi Mario Bergoglio na  Regina Sívori bose ni Abataliyani ( Italy) niho aba bombi bavukiye gusa baza kwimukira mu gihugu cya Argentina.

Kimwe mubyo uyu mupapa atazibagiraniraho ni ibyerekeye uko yavuguruye itorero rya Catholic akarijyanisha n’igihe tujyezemo n’ubwo hari abenshi batabyakiriye neza cayen igihe yabazwaga ku byerekeye ubutinganyi n’uruhande ahagazeho ku kuba yakerera abatinganyi gushingiranwa imbere y’Imana mu torero Gatorika maze mu magambo make agasubiza uwari amubajije ati ” Ninde wo guca urubanza” ashaka kuvuga ko nta rubanza abara kubatinganyi ibintu byafashwe nk’amahano niba papa yemera abatinganyi.

Ikindi asize ni uko yakoze iyo bwabaga agateza imbere igitsina gore mu itorero aho yagiye ashira abagore mu nzego z’itorero nka abitwa  Bishops Sister Raffaella Petrini, Sister Yvonne Reungoat, Dr. Maria Lia Zervino aba bakaba barashjijwe mu nzego zo hejuru babifashijwemo n’uyu mupapa. Francis yabonye ubu papa mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Werurwe 13 asimbuye Benerdict xvi wavuyeho yeguye. Pop francis yavuze ko impamvu yahisemo izi Francis ari uko yashaga kubahisha kubahisha mutagatifu Francis wa Assis cyane ko yikundira abakene.

Mbere y’uko Papa Francis ava mu mwuka yari yatuye igitambo cya misa kuri iki cyumweru cya Pasika yari yifurije abakirisito bose kugira pasika nziza anabifuriza kugira urukundo, uyu mukambwe w’imyaka 88 yaherukaga kugaragara mu ruhame mu kwezi kwabanjirije uku yitabye imana uyu munsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs
Next Article Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 12 bishwe mu gitero gikomeye bagabweho n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’igihugu, hafi…

3 Min Read
AMAKURU

Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw

Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari…

1 Min Read
AMAKURU

Ubuhamya bwa Gasamagera wabanje kuragurizwa mbere ngo ahishwe abicanyi

Gasamagera Benjamin warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatanze bw'uko yabanje kuragurizwa n'uwamurokoye akamuhisha abashakaga ubuzima bwe. Gasamabera wavukiye mu…

8 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge

Mu ijoro rishyira ku wa 12 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zirenga 100 zitagira abapilote muri Ukraine…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?