igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 4, 2025 9:48 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Amerika ritemera.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru NBC cyatambutse kuri iki cyumweru taliki 04 gicurasi 2025,
Trump yagize ati “Nzaba ndi uwabaye perezida imyaka umunani yose, nzaba perezida wayoboye manda ebyiri.”

Trump, ufite imyaka 78, yavuze ko ibyatangajwe byose kuri iyo ngingo ari amakuru y’ibihuha yatangajwe n’itangazamakuru ry’amakuru y’ibinyoma gusa, mu gusa nk’aho anenga ibitangazamakuru bya biracitse.

Kamapani ye (The Trump Organization) iherutse gushyira ku isoko ingofero zanditseho “Trump 2028”, bituma abantu bavuga ko ashobora gushaka kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ye ya kabiri ubwo izaba irangiye irangiye muri Mutarama 2029.

Trump kandi yatangaje ko hari benshi bamusaba kwiyamamariza Manda ya Gatatu gusa we akagararaga ko n’itegeko nshinga ubwaryo ritabimwemerera.

Nyuma y’iminsi mike yizihije iminsi 100 ya mbere ya manda ye ya kabiri, Trump yagize ati: “Abantu benshi rero bifuza ko mbikora. Ni ikintu, nkurikije ubumenyi bwanjye, ntemerewe kuba nakora. Sinzi niba n’itegeko nshinga ryabinyemerera.”

Yakomeje agira ati: “Ariko iki ntabwo ari cyo nshyize imbere”,

Trump yatanze ingero z’abashobora kuba bamusimbura kandi bakuzuza inshingano zabo neza, barimo Visi-Perezida JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio.

Ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga rya Amerika rivuga ko “nta muntu ushobora gutorerwa umwanya wa Perezida inshuro zirenze ebyiri”.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Benjamin Netanyahu yateguje ukwihorera ku gitero Aba-Houthis bagabye ku gihugu cye
Next Article Amerika, n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bongeye gushyira igitutu kuri Salva Kiir ngo arekure Riek Machar
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Urukiko rwa Loni rwagaragaje ko Kabuga Félicien akomeje kurubera umutwaro mu gihe rusabwa kugabanya ingengo y’imari rukoresha

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwagaragaje ko Kabuga Félicien akomeje kurubera umutwaro mu gihe…

3 Min Read
AMAKURU

Abasore babiri bafungiwe kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage, yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura buciye icyuho bwabereye mu Mudugudu wa Nkomagurwa,…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo ziri guhura n’uruva gusenya

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Repubulika y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 na Leta ya Congo baracaykomeje intambara nyamara barashizeho amabwiriza y’agahenge

Hashize iminsi itanu hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya DRC na M23 ariko ubu biravugwa ko imirwano hagati y’abahanganye ku…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?