Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yari yageze muri Turikiya, gusa aza kwisubirirayo ny’uma yo kumenya ko Vladimir Putin w’u Burusiya, bari kuhahurira yanze kuza.
Bari bemeranyije ko bagirana ibiganiro byagombaga guhuriza abo bakuru b’ibihugu bombi i Istanbul muri Turikiya kugira ngo barebere hamwe uko intambara imaze imyaka itatu ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine yashyirwaho iherezo.
Ni ibiganiro byagombaga gusiga hashyizweho iminsi 30 y’agahenge abo mu Burengerazuba bw’Isi bari barasabye mbere, ariko Putin akavuga ko bagomba kubanza guhurira muri Istanbul.
Ukutaza kwa Prezida Putin kwamenyekanye mu masaha y’igitondo ahubwo ko ari buhagararirwe n’umufasha mu mirimo witwa Vladimir Medinsky, maze bibabaza Zelensky cyane ndetse avuga ko byerekana uburyo Putin atari umuntu utubahiriza ibyo yemera muri uku gushaka kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi, ndetse aka ari agasuzuguro gakomeye.
Yagize ati “ Ntabwo twahora duhonda ibirenge ngo turi gushaka Putin. Ndumva nsuzuguwe n’u Burusiya, nta gihe cyo guhura, nta ngengabihe, nta tsinda ry’abayozi bakuru, uku ni kunsuzugura cyane.”
Mu gusa nk’uwivumbura Zelensky yatangaje ko nawe atazitabira ibyo biganiro kuko na we azohereza itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine.
Ibi biganiro byapfubye byari kuba ibya mbere bibaye hagati y’aba ba Perezida bombi kuva intambara yatangira. Akimenya ko Putin yanze kuza, Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko na we yasubitse urugendo rwe ruza Istanbul ndetse ahamya ko mu gihe atarihurira na Putin ntakindi gikorwa kizongera kuba.
