igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Riek Machar yatawe muri yombi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Riek Machar yatawe muri yombi
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Riek Machar yatawe muri yombi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: March 27, 2025 11:28 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
Riek Machar wa Sudan y'Epfo yatawe muri yombi.
SHARE

Visi-Perezida wa Sudan y’Epfo Riek Machar yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na Pal Mai Deng, umuvugizi w’ishyaka SPLM-IO rya Riek Machar.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Sudani y’Epfo agaragaza ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba, kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe.

Mu itangazo ryasohowe na UNMISS, ryagaragaje impungenge ko abayobozi ba Sudani y’Epfo “Bari hafi kujya mu ntambara yeruye cyangwa gusigasira amahoro na demokarasi.” UNMISS yasabye impande zihanganye kugira ubwitonzi no gukomeza gushyigikira amasezerano y’amahoro yemeranyijweho mu 2018.

Bakomeje bagaragaza ko ntagikozwe iki gihugu kigiye gusubira mu ntambara yeruye, itazagira ingaruka muri Sudan y’Epfo gusa ahubwo izagira ingaruka mu Karere kose. Umwuka mubi muri iki gihugu wadutse, ubwo Perezida Salva Kiir yirukanaga akanasimbuza ba Vise-Perezida wa kabiri ndetse hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu bose bo ku ruhande rwa Machar.

Ni umwuka mubi wanateje imirwano yasakiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba bisanzwe bizwi ko ziri ku ruhande rwa Machar. Ni imirwano yabereye mu mujyi wa Nassir, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo.

Ubushyamirane i Juba mu murwa mukuru bwafashe indi ntera ubwo muri uku kwezi bamwe mu baminisitiri n’abakuru mu gisirikare bo ku ruhande rwa Machar batabwaga muri yombi.

Amakuru atandukanye avuga ko Salva Kiir afite impungenge ko mukeba we Riek Machar yaba ashaka kumuhirika ku butegetsi; ibyatumye yitabaza ingabo za Uganda ngo zimufashe guhangana n’uriya Visi-Perezida we.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Yiyambitse ubusa ari ku kibuga cy'indege. Umugore yiyambitse ubusa ku kibuga cy’indege akora ibidasanzwe
Next Article KAYONZA: BATATU BATAWE MURI YOMBI N’URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA RIB.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho kwiba ingurube z’abaturage, bamwe bakazibaga bakajya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Kavumu: Ingabo za Leta ya Congo FARDC zagabye igitero simusiga kuri M23, hapfa abasirikare benshi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Mata 2025, ingabo za Leta ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, bagabye igitero simusiga…

2 Min Read
AMAKURU

Bugesera: Umugabo yapfiriye mu Kagali bikekwa ko yakubiswe n’abanyerondo bikamuviramo gupfa 

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 Nibwo mu biro by’Akagari ka Bihari, mu Murenge wa…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani, yasohoye itangazo risaba ba Guverineri bose b’intara 26…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?