igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa
IMIKINO

Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 14, 2025 2:08 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyuma y’amezi yari amaze atoza ikipe ya Rayon Sports, Umutoza w’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, yahisemo kwitabaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), arega iyi kipe ayishinja kutubahiriza amasezerano y’akazi.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko ku wa 14 Mata 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamuhagaritse ku mirimo ye y’ubutoza, hamwe n’Umutoza w’Abanyezamu Mazimpaka André, impamvu y’ingenzi yatangajwe icyo gihe ikaba yari umusaruro muke w’ikipe.

Nyuma y’aho, habaye impaka ndende ku by’ukuri kw’ihagarikwa rye, aho Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Robertinho kubera uburwayi bw’amaso. Gusa we ntiyigeze yemeranya n’iyi mpamvu, ayita urwitwazo rw’ugushaka kumwirukana ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko amakuru abivuga, Robertinho yamaze gutanga ikirego muri Komisiyo Ishinzwe Gukemura Amakimbirane muri FERWAFA, aho asaba ko Rayon Sports yamwishyura amafaranga angana na 20,000$ (agera hafi kuri miliyoni 25 Frw), avuga ko ari ibirarane by’amezi ane atigeze ahemberwa.

Uyu mutoza, wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil mbere yo kuba umutoza, ashimangira ko yafashwe nabi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bukamwirukana butamugiriye inama cyangwa ngo buhitemo inzira y’ubwumvikane.

Nubwo iyi kipe itozwa na Robertinho yahagaritse amasezerano ye, iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ifite amanota 59. Itegerejwe gusura Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza ku by’iki kirego, cyangwa niba hari gahunda yo kumvikana n’uyu mutoza mbere y’uko Komisiyo ibifataho umwanzuro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda
Next Article Dore Abanyarwanda babiri bonyine ni bo Davido akurikirana kuri Instagram
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Arsenal ntiwayituma cyangwa ni Premier Legue itoroshye?

Kuwa 2 Taliki 08 Mata ni bwo Ikipe ya Arsenal yakinaga irushanwa rya UEFA Champions League aho yakiriye Ikipe Real…

1 Min Read
IMIKINO

AS Muhanga Yongeye Kugaruka mu Cyiciro cya Mbere Nyuma y’Imyaka Ine

Ikipe ya AS Muhanga yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’amarushanwa yo gushaka itike yo kuzamuka…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka

Umwongereza w'imyaka 31 y'amavuko yabashije guterura igikombe cya mbere mu mateka ye nk'umukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w'uburayi hamwe n'ikipe…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Arsenal: amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma muri #UCL ari kuyoyoka

Ikipe ya Arsenal inaniwe gusigasira amanota atatu ku kibuga cyayo itsindwa na Paris Saint Germain igitego kimwe ku busa bityo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?