igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 10, 2025 3:59 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abagabo babiri bo mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabereye mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni Umurenge wa Muganza ku wa 8 Mata 2025.Tariki 7 Mata, Saa Mbili za mu gitondo Umuyobozi w’Umudugudu wa Sanganiro yamenyesheje ubuyobozi bumukuriye, ko hari abantu bateye amabuye atanu ku rugo rwa Mujyambere Boniface usanzwe ari Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muganza.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yabwiye IGIHE ko icyo gihe inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze zagiyeyo zifata umwanzuro wo kuhapanga irondo, harara irondo ry’abantu umunani.Ati “Byageze Saa Munani z’ijoro, abo bantu bibeshya ko irondo ryatashye baragaruka bongera gutera amabuye irondo rihita ribafata”.Mujyambere Boniface avuga ko mu myaka itatu ishize byari byarigeze kubaho, ko ku rugo rwe haza abantu bakarara batera amabuye ku nzu ye.Abafashwe ni Nteziryayo Claude w’imyaka 38 na Minani Abdoul Karim w’imyaka 33, ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Muganza mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu butumwa yageneye abaturage ba Rusizi mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, yabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa umuntu akora byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, igikorwa kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kamonyi: Abagizi ba nabi bataramenyekana bakomerekeje Umuturage bikomeye
Next Article Dj Ira yamaze gushikirizwa ubwenegihugu yemerewe na nyakubahwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

JAGUAR LAND ROVER Yahagaritse kohereza ibicuruzwa muri America USA

Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Yago Pon Dat yaciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka

Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Yago n’umukunzi we Teta Christa bitegura kwibaruka imfura yabo, aba bombi…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica

Umugabo utuye mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n'umwana we afatanyije n'u,ugore we ubu akaba ari indembe arwariye ku bitaro Umuturanyi…

3 Min Read
AMAKURU

Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet agiye kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 4$

Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet, agiye kugurisha imigabane afite muri icyo kigo ingana na…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?