Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe hafungiye Ishimwe Josué w’imyaka 23 wafashwe nyuma yo kwambura umugore amafaranga y’u Rwanda 120 000.
Uyu yanafatanywe umufuka w’amakara n’ibase nini yari amaze kwiba abaturage 2 banyuranye arimo abishakira abaguzi kuri santere y’ubucuruzi ya Kibakure mu Kagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.
Umuturage wari uri aho uwo musore yafatiwe kuri santere y’ubucuruzi ya Kibakure, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo musore usanzwe ari mu bo bita ibihazi, bananiranye mu Murenge wa Giheke, akimara gufatwa hagaragaye abantu 4 bamushinja ko yabibye.
Ati: “Yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba, aho atobora inzu akiba ibirimo, agashikuza abaturage za telefoni abategeye mu nzira, akanacuruza akananywa ibiyobyabwenge by’urumogi, tutazi aho abikura ku buryo iyi nshuro yafashwe ari iya 5.
Inshuro 3 za mbere yajyanywe mu kigo cy’inzererezi, inshuro ya 4, ashyikirizwa inkiko afungirwa muri gereza ya Rusizi, akatirwa umwaka usubitse arataha,iyi yari inshuro ya 5.’’
Yongeyeho ati: “Ubwo yari ari mu isantere y’ubucuruzi ya Kibakure arimo ashaka umugurira umufuka w’amakara n’ibase yari yikoreye, amakuru yahise acicikana ko hari umuturage waraye yibwe amakara mu nzu nijoro n’undi waraye yibwe ibase nini. Kuko uyu musore asanzwe avugwaho ubujura bukabije, yafashwe ababyibwe bahageze basanga ni byo.’’
Uwo musore yanahise afatanwa uturindantoki dukoreshwa n’abamotari, nyira two kuko yari yaraye atwibanywe na kasike 2 mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi rishyira uwa 25, baramuhamagaye asanga ni utwe, umusore yemera ko ari we watwibanye n’izo kasike, avuga ko kasike yazigurishije ariko ntiyavuga uwo baziguze n’ayo yamuhaye.
Ati: “Agifatwa hagaragaye umugore w’imyaka 29 witwa Niyitanga Divine yari yambuye agakapu karimo amafaranga 120 000 mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025. Kuri ayo mafaranga, yafatishijwe n’uko akimutegera mu nzira bagundaguranye umugore ataka, atabawe wa musore yirukankana ka gakapu, umugore sigarana ingofero umusore yari yambaye.
Ubwo na we yayizanaga basanze ari iy’uwo musore na bwo yemera ataruhanyije ko ari we wamwambuye ayo mafaranga.’’
Avuga ko yahise ashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Kamembe, abamukurikiranye basabwa gutanga ikirego ngo agarure, anaryozwe ibyo yibye.
Bibaye hari hashize amezi 3 gusa afunguwe yari yibye ibiryamirwa (couvre-lits) ari bwo yakatirwaga igihano cy’umwaka gisubitse, nk’uko byemezwa na se umubyara Twagirayezu Joseph.
Twagirayezu Joseph yabwiye Imvaho Nshya iby’imyitwarire y’uwo muhungu we isanzwe n’ubujura bumuvugwaho.
Ati: “Naramugerageje yarananiye. Nkeka ko urumogi anywa rwinshi ari rwo rumutera gukora ibyaha by’ubujura no kwanga kuba mu rugo kuko nanjye anyiba ibintu byinshi, nkifuza ko ubwo yafashwe yanagaragaza aho arukura tukahamenya.”
Yongeyeho ati: “Byageze n’aho mbivugira mu ruhame rw’abaturage ko icyo aziba batazakindihisha kuko nanjye iyo numvise ko ari hafi yo mu rugo twese tubura amahoro kuko tuba tuzi ko aducucura akigendera.”
Uyu mugabo avuga ko yanagezeho akajya ku Murenge gusaba ko uyu muhungu we bamujyana nk’ahantu yamara igihe akosorwa nk’Iwawa cyangwa ahandi yagororerwa akaniga umwuga, wenda yazava muri izo ngeso mbi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, avuga ko bakimara kumufata bamushyikirije RIB, sitasiyo ya Kamembe, ibindi ari yo izabikurikirana.
Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’ubujura n’ibiyobyabwenge, rugakora kandi ubuyobozi bugakomeza kubigisha, kubagorora mu buryo bunyuranye, bakazageraho bagahinduka.