Musabyimana Gaspard w’imyaka 36, watemaga ibiti byo gutwikamo amakara mu ishyamba yahawemo akazi n’uwitwa Habanabakize Vénant, ubwo we na bagenzi be batemaga igiti bagikurura ngo kitagwira insinga z’amashanyarazi, ubwo yagihungaga kiguye cyamuguyeho ahita apfa.
Umuturanyi w’iri shyamba wagezeyo bikiba, yabwiye Imvaho Nshya ko byabereye mu Mudugudu wa Kindoyi, Akagari ka Congo Nil, Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Ati: “Bari benshi batemeraga rwiyemezamirimo witwa Habanabakize Venant, batema ibiti byo gutwikamo amakara, bageze ku cyahitanye Musabyimana Gaspard, babona gishobora kugwira insinga z’amashanyarazi kikazangiza, bahitamo kugikurura bacyerekeza ku rundi ruhande ngo abe ari ho kigwa.’’
Yakomeje ati: “Bakigikurura cyaguye mu ruhande arimo agihungira aho kiri kwerekeza kigwa atabibonye kimugwira urutugu yikubita hasi ubona ababaye cyane. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Congo Nil akiri muzima arikobakiri mu nzira ashiramo umwuka, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Murunda mbere yo gushyingurwa.”
Imvaho Nshya yavuganye n’umwe mu bo bakoranaga avuga ko nta bwishingizi bagiraga.
Ati: “Baduha akazi ka nyakabyizi nta bwishingizi bw’impanuka nk’izi baduha kandi ni ngombwa.”
Yongeyeho ati: “Mugenzi wacu arapfuye natwe ibyamubayeho ejo cyangwa ejobundi byatubaho. Turasaba ababishinzwe ko mbere yo guha rwiyemezamirimo ukora mu by’amashyamba icyangombwa cyo gutema ishyamba, bajya babanza kureba umubare w’abo azakoresha niba yaranabafatiye ubwishingizi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Déo, yavuze ko bakibimenya bihutiye kujyana kwa muganga uwo cyari kigwiriye, agejejwe ku kigo nderabuzima cya Congo Nil,igihe acyitabwaho n’abaganga ahita apfa.”
Ati: “Umukoresha yari afite icyangombwa cyo gutema iryo shyamba, icyo atari afite ni ubwishingizi bw’abo yakoreshaga. Ni isomo rikomeye cyane bidusigiye natwe nk’ubuyobozi. Uje kwaka icyangombwa cyo gusarura ishyamba azajya anagaragaza umubare nyawo w’abo azakoresha anabafatire ubwishingizi kuko tubonye ko ari ngombwa cyane.”
Yavuze ko ari ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye mu Murenge ayobora, ariko ingamba zo gukurikirana abasarura amashyamba zigiye kongerwamo imbaraga, hakajya harebwa ko byose byuzuye bishobora kurengera umuryango igihe uwahawe akazi yakagiriramo impanuka, cyane cyane iki cy’ubwishingizi.